MINEMA yagaragaje ibyo abanyarwanda bakwiriye kwitaho cyane muri ibi bihe by’imvura

Ibidukikije

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iributsa abaturarwanda ko imvura igwa iteza ibiza bitandukanye, kuko ubutaka bwamaze kwinjirwamo n’amazi menshi, bityo ko hakwiye ingamba zo kubikumira.

Abaturarwanda barasabwa kugaragaza no kwitondera inzu zose zatangiye kwerekana ibimenyetso byo kuba zasenyuka igihe icyo ari cyo cyose, kuko zamaze gucengerwamo n’amazi.  Izo nzu ni izishaje; izitagira fondasiyo; izubatse munsi y’umukingo; izidafite uburyo bwo gufata amazi.

MINEMA, ivuga ko izindi ari izidafite inzira z’amazi; iziyashije imitutu (izigaragaza ubumene mu bikuta); izatangiye gusenyukaho ndetse n’izubatse mu nkengero z’imigezi, ibishanga n’ibiyaga.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) kandi, yibutsa abaturarwanda bose ko bakwiye kwibanda ku ngamba zo gukumira Ibiza bareba ko igisenge cy’inzu kiziritse neza; ko nta mazi yinjira mu bikuta by’inzu; ko amazi yose anyura mu nzira zabugenewe, atishakira inzira; ko insiga z’amashanyarazi zose zifunitse neza; ko ahari imirindankuba igikora neza n’ibindi.

Hishamunda Alphonse, umukozi ushinzwe gukumira Ibiza muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), avuga ko imvura igwa iteza ibiza bitandukanye, kuko ubutaka bwamaze kwinjirwamo n’amazi menshi, bityo ko hakwiye ingamba zo kubikumira.

Ati” Muri ino minsi, turi kubona imvura iri kuba nyinshi, igwa iminsi yikurikiranyije hirya no hino mu gihugu, iyo imvura igwa nk’uku ng’uku akenshi ikunze guteza ibibazo bitandukanye, ubutaka buragenda ugasanga bwasomye amazi menshi, amazi akaba menshi mu mibande, icyo gihe bijyana no kumanuka kw’imikingo, imikingo igwira amazu cyangwa se igatwara n’ibindi bintu nk’imyaka n’ibindi bitandukanye, hanyuma n’amazi agatera imyuzure hirya no hino,ibyo rero ni byo turi kubona ko abantu bakwitaho muri kino gihe.”

Hishamunda, akomeza avuga uretse ibi bajya babona n’ibibazo by’inkuba, bityo basaba ko abantu bakwiye kwitwararika.

Ku ruhande rw’abaturage nabo bemeza ko koko bikwiye, kuko iyo badafashe ingamba kare bibagiraho ingaruka.

Umwe ati” iyo imvura ibaye nshyinshi inzu zirangirika n’imyaka irangirika ntabwo tugira umusaruro nk’uwo twari kugira.”

Undi ati “Byabayeho, amazu yagiye agwa n’amabati amwe agenda aguruka, n’amazu yari arimo yubakwa atarasakarwa yagiye agwa, inzu ziva zagiye zigwa, imvura isigaye igwa ni nyinshi cyane muri ibi bihe.”

Mu gukomeza gukumira ibiza, abantu barasabwa kugenzura: ibyobo bigabanya ubukana bw’imitembere y’amazi n’imiferege iyayobora ko bituzuye cyangwa bitasibamye, za ruhurura no munsi y’ibiraro ko hatazibye; ibiraro bishaje, imihanda yatangiye gusenyuka, bikwiye kugenzurwa.

Ibiza bigira ingaruka zitandukanye, zirimo guteza imfu z’abantu n’ibindi binyabuzima bitandukanye, gusenyuka kw’ibikorwaremezo, inzu, kwangirika kw’ibihingwa n’ibindi.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ivuga ko kuva umwaka wa 2021 watangira, abantu bane aribo bamaze guhitanwa n’ibiza mu gihe batandatu bakomeretse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *