Minicom yagaragaje ibiciro ntarengwa by’igihingwa cy’ibirayi ku masoko

Ubukungu

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda(Minicom) ku kane taliki ya 11 Ugushyingo, 2021 yatangajeko guhera ku wa gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2021, ibiciro cy’ibirayi ku musaruro w’igihembwe cya 2022 A, bigomba guhinduka.

Itangazo rirebana n’ibiciro by’igihingwa cy’ibirayi, ku musaruro w’igihembwe cya 2022 A, yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, igaragaza ko igiciro cy’ibirayi bya Kinigi ku muhinzi ntikigomba kujya munsi 225 Rwf, ku muguzi wa nyuma ntikigomba kurenza amafaranga 300 Frw. Ibirayi bya Kuruseke ku muhinzi ni 180 Rwf no ku muguzi wa nyuma ntikigomba kurenza amafaranga 255Frw.

Ubwoko bwa Kirundo igiciro ku muhinzi ntikigomba kujya munsi 185 Frw, naho ku muguzi wa nyuma ntikigomba kujya hejuru ya 260 Rwf . Ubwoko bwa Peko ku muhinzi igiciro ntikigomba kujya munsi 155, mu gihe ku muguzi wa nyuma kitagomba kurenza 230 Rwf.

Ibirayi byo mu bwoko bwa Rwagume/Rwashaki ku muhinzi, igiciro ntikigomba kujya munsi ya 165 naho ku muguzi wa nyuma ntikigomba kujya hejuru ya 240 Rwf, naho ibyo mu bwoko bwa  Nyirakarayi igiciro ku muhinzi ntikigomba kujya munsi 165, mu gihe igiciro ku muguzi wa nyuma kitagomba kujya hejuru ya 240.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, iributsa abantu bose ko uzafatwa anyuranya n’ibivuzwe muri iri tangazo, azahanwa hashingiwe ku biteganywa n’itegeko No.15/2021 ritunganya ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, hamwe n’itegeko No.36/2012 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi.

 

 

Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *