Minicom yagaragaje serivise z’ingenzi zemewe ku turere n’umujyi wa Kigali byashyizwe muri Guma mu Rugo

Ubukungu

Nyuma y’imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa gatatu taliki ya 14 Nyakanga, 2021 igashyiraho ingamba shya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 ziyongera kuzisanzweho, imwe muri yo ikagaragaza ko umujyi wa Kigali n’uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro twashyizwe muri Guma mu Rugo(Lockdown), Minicom yagaragaje urutonde rwa serivise z’ingenzi zemewe kuri utu turere.

Izo servise zirimo Amasoko y’ibiribwa, Ubucuruzi bw’inyama, amata n’ibiyakomokaho, Ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, Abakora imirimo yo kugemura ibicuruzwa (service delivery), Serivise za ngombwa zitangwa na banki n’ibigo by’imari, serivise z’ubwishingizi, Serivise za Mobile Money, Gutwara ibishingwe na serivise z’isuku za ngombwa, serivice za gasutamo, amahoro n’imisoro, Ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli na Gaz, serivise z’itumanaho.

Hashingiwe ku mibare y’abandura bashya n’abicwa na Covid-19 ikomeje kuzamuna na Virusi igenda yihinduranya, inama y’abaminisitiri yafashe ingamba ziyongera ku zari zisanzwe mu rwego rwo kurushaho gukumira ubwiyongere bwa Covid-19.

Izi ngamba zigomba guhita zitangira kubahirizwa guhera ku wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga kugera ku ya 26 Nyakanga 2021.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom), Beata Habyarimana, avuga ko abacuruzi bemerewe gukomeza gukora gukoresha abakozi batarenze 30% ndetse no kubahiriza amasaha yagenwe yo gusoza akazi.

Ati “Turasaba abacuruzi bemerewe gukomeza gukora barimo abacuruza ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibindi bikoresho by’ibanze byemejwe, gukoresha abakozi batarenze 30% ndetse no kubahiriza amasaha yagenwe yo gusoza akazi.”

Habyarimana, akomeza avuga ko akangurira abacuruzi gukorera ibikorwa byaho ahantu hadafunganye uko bishoboka kuko ari bumwe mu buryo bugabanya ibyago byo kwandura COVID-19.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda kugeza ubu, hamaze gufatwa ibipimo 1, 754, 647, abamaze kwandura ni 51, 625 , abamaze gukira ni 36, 478, abakirwaye 14, 531, abarembye 74, abamaze guhitanwa nacyo ni 616. Ni mu gihe abamaze gukingirwa ari 403, 365.

Beata Habyarimana, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda(Photo: Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *