Minicom yashyize hanze ibiciro ntarengwa by’umusaruro w’ibigori, iburira abazanyuranya nabyo

Ubuhinzi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganga(Minicom) yashyize hanze igiciro ntarengwa cy’umusaruro w’ibigori byujuje ubuziranenge, aho bitagomba kurenza amafaranga y’uRwanda 226 ku kiro, ku bigori bihunguye n’amafaranga 204  ku bidahunguye(amahundo).

Minicom, ishingiye ku myanzuro y’inama yo ku wa 21 Mutarama, 2021 yateranye hifashijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ikaba yari igamije kureberahamwe igishoro cy’umuhinzi n’ igiciro bafite, abaguzi bazaguriraho umusaruro w’ibigori w’igihembwe cy’ihinga cya 2021 A.

Iyi nama yitabiriwe n’abafatanyabikorwa mu gihingwa cy’ibigori batandukanye aribo: Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI), Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutezimbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB),Abahagarariye abahinzi b’ibigori, Abahagarariye Inganda zitunganya ibikomoka ku bigori, Abahagarariye Ibigo binini bigura bikanacuruza ibigori, Abahagarariye Uturere tugira umusaruro w’ibigori mwinshi.

Ibinyujije mu itangaza ryayo igira iti “Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda(Minicom), iramenyesha Abahinzi, Abacuruzi, Inganda zitunganya ibigori n’abanyarwanda muri rusange ko umusaruro w’ibigori w’igihembwe cy’ihinga cya 2021 A,utunganyijwe neza kandi wujuje Ubuziranenge uzagurishwa ku giciro fatizo cy’amafaranga y’u Rwanda Magana abiri makumyabiri n’atandatu ku kiro(226 Rwf/Kg) ku bigori bihunguye naho ibidahunguye(amahundo) bizagurishwa ku mafaranga y’u Rwanda Magana abiri n’ane (204/Kg) ku kiro.”

Inzego zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI), Minisiteri y’Ububutegetsi bw’Igihugu, Inzego z’Ibanze mu turere dufite umusaruro w’ibigori , Ikigo gishinzwe amakomerative, zirasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ikomeza ivuga ko, iboneyeho kwibutsa abantu boose ko abacuruzi bemerewe kugura umusaruro w’abahinzi ari ababafitiye uburenganzira(Abafite icyangombwa kibemerera gucuruza umusaruro ukomoka ku buhinzi gitangwa na RDB).

Iributsa kandi ko uzafatwa anyuranya n’ibivugwa muri iri tangazo azahanwa, hashingiwe ku bitaganywa n’itegeko no 15/2012 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *