MINICOM yasubije abacuruzi bavuga ko bagorwa n’ubwiyongere bw’ibiciro by’ubwikorezi

Ubukungu

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), iravuga abacuruzi bahendwa no kurangura ibicuruzwa, ko bakwishyira hamwe mu rwego rwo koroherezwa ikiguzi cy’ubwikorezi cyabyo.

Mu gihe igihugu cy’uRwanda kigihanganye n’icyorezo cya Covid-19 ndetse imibare y’abacyandura ikarushaho kwiyongera, hafashwe ingamba zitandukanye, zigamije kwirinda ikwirakwira ryacyo, zirimo ko umugi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya guma mu rugo ndetse n’ahandi hasigaye mu gihugu hashyirwa muri guma mu karere. Gusa hari zimwe muri service z’ingenzi zemerewe gukomeza gukora, zirimo n’izifite aho zihurira n’ubucuruzi.

Ibi iyi Minisiteri ibivuze nyuma y’aho hari bamwe mu bacuruzi biganjemo nk’abakora ubucuruzi buciriritse barimo abacuruza imbuto, bagaragarije ko bari kugorwa n’ikiguzi cy’ubwikorezi cyo kurangura.

Umwe muri bo, wo mu karere ka Huye, avuga ko mbere bajyaga barangura ibicuruzwa aho bari hose, bakabiboherereza mu modoka zitwara abagenzi, none ubu ingendo zihuza uturere n’umujyi wa Kigali zidakora, bahangayikishijwe no guhendwa n’ikiguzi cy’ubwikorezi igihe barangura ibicuruzwa, kuko iyo bakoresheje imodoka zitwara imizigo zirabahenda.

Ati” Twebwe imbuto akenshi, twazivanaga iKigali cyangwa mu karere ka Rusizi. Twabwiraga nk’abari iKigali cyangwa I Rusizi bakazidushyirira ku modoka, izi zisanzwe cyangwa ama-ajanse (Agence), zitwara abagenzi. None ubu niba umuzigo bawutuzaniraga nko ku mafaranga 3000Rwf, ubu imodoka zitwara imizigo zo ziduca amafaranga hagati ya 6000Rwf na 8000Rwf.

Undi avuga ko nk’igitoki cy’imineke 100 baranguraga amafaranga igihumbi na maganatanu (1500Rwf), ubu bagifatira hagati y’ibihumbi bitatu na bibiri maganatanu (3000Rwf – 2500Rwf).

Aba bacuruzi, bavuga ko bibagiraho ingaruka zitandukanye, zirimo ubucyene, kwangirika kw’ibicuruzwa no kuba babona ko hari igihe byateza izamuka ry’ibiciro ku masoko bitabaturutseho, ahubwo ari iyo mpamvu.

Hakizimana Jean Claude, Ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), we avuga ko abacuruzi bakeneye kuragura ibicuruzwa bakwiye kujya bishyira hamwe, mu rwego rwo koroherezwa ikiguzi cy’ubwikorezi bw’ibyo barangura, akanacyebura abongera ibiciro bitwaje ibi bihe.

Ati” Bakomeza bagashaka izo modoka zidatwara abantu ahubwo zitwara ibicuruzwa, zitwara abantu batarenze babiri. Ariko noneho niba bavuga ko zibahenda, bagirwa inama y’uko bajya bifatanya ari benshi,bagashaka imodoka imwe ikaba yabazanira ibicuruzwa byabo ari benshi, ariko bagafatanya kwishyura. Kuko urumva niba urangura imbuto, tuvuge ibiro 50, ntabwo wakodesha ikamyo yo gutwara ibiro 50.”

Hakizimana, akomeza avuga ko hari n’abacuruzi bagiye bagaragarwaho ingeso yo kuzamura ibiciro kubera ko turi mu bihe bikomeye bya guma mu rugo, bazabihanirwa.

Ati “Twabamenyesha ko hari ikipe ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ikora ubugenzuzi, cyane ko hari ibiciro iherutse gushyira ahagaragara, abantu bakwiye kugenderaho muri ibi bihe,iyo ufashwe wabirenzeho ucibwa amande, ugafungirwa, nyuma y’igihe wahawe iyo udatanze ayo mande, ugafungirwa burundu.”

Mu gihe tugihanganye n’icyorezo cya Covid-19, abacuruzi bose baributswa gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yashizweho yo kucyirinda no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *