Minicom yatangiye gukora ubugenzuzi ku kibazo cy’abacuruzi bivugwa ko bazamura ibiciro bya Cotex

Ubuzima

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yo, iravuga ko yatangiye gukurikirana ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho by’isuku (Cotex) by’abakobwa n’abagore bakenera buri kwezi bikomeje kuzamuka.

Nyuma yaho hirya no hina mu Rwanda, hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’uko hari bamwe mu bakobwa n’abagore bavuga ko bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho by’isuku yabo (Cotex) bakenera buri kwezi bikomeje kuzamuka.

Izamuka ry’ibikorersho by’isuku y’abagore n’abakobwa, riravugwa mu gihe mu no Gushyingo 2019, aribwo Leta yari yasohoye itangazo rivuga ko umusoro ku nyogeragaciro kuri ibi bikoresho ukuweho hagamijwe ko bidahenda abagore n’abakobwa babikenera buri kwezi.

Kuri ubu, nabyo hari bamwe mu bagore n’abakobwa bavuga ko muri iki gihe tugihanganye n’icyorezo cya Covid-19, usanga Cotex yaguraga mafaranga 800Frw isigaye igura 1000Frw cyangwa 1200Fwr bitewe n’ubwoko bwayo ndetse n’aho uguriye.” Mu gihe mbere wasangaga igura hagati ya 600Rwf na 800Rwf. Ni ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka zitandukanye mu mibereho yabo ya buri munsi, iyo bagiye imugongo.

Umwe ati” ibikoresho by’abagore n’abakobwa(Cotex) muri iyi minsi byarahenze cyane ku masoko, kandi iyo bihenze bigira ingaruka nyinshi kuri twe, hari igihe bitera umwanda cyangwa abana biga no kujya ku ishuri ugasanga birahagaze, none turifuza ko leta yadufasha.”

Undi nawe avuga ko nko kubadafite amikoro ahagije, usanga hari igihe bagiye mu gesso mbi kugira ngo babone amafaranga.

Ati” Ugasanga impungenge bitera, bituma abana benshi biyangarika, kugira ngo nyine babone aya Cotex, kandi iyo agiye hari n’ingihe atwita. Bagerageza nyine bakazikatura, kugira ngo buri muntu wese mu kiciro cye yibonemo.”

Ku ruhande rw’abacuruzi bo bavuga ko kuba zihenda, biterwa n’ibiciro baziranguraho.

Karangwa Cassien, Ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(Minicom), avuga ko iki kibazo batangiye kugikorera ubugenzuzi ndetse ko uzafatwa azamura ibiciro azabihanirwa.

Ati” Iyo ugiye ku ruganda, usanga ntacyahindutse ku biciro byo kuranguza bisanzwe, ariko iyo ukurikiranye usanga ikibazo kiri hagati y’uwaranguye ku ruganda na we agiye kuranguza abandi, mu igenzura tumaze iminsi dukora niho twabibonye. Abo rero icyo twababwira ubikora wese mukuzamura ibiciro nta mpamvu ibiteye, uwo dufashe turamuhana.”

Karangwa, akomeza avuga ko uwitwaza uko yaranguye yerekana inyemezabuguzi yaranguriyeho basanga yahenzwe bagakurikirana uwamuhenze.

Ibinyujije mu itangazo ryayo, yashyize ahagaragara taliki ya 11 Mutarama,2021 Minicom yagaragaje uko umucuruzi akwiye kwitwara muri iki gihe cya Covid-19, ndetse n’ibiciro bishya bya bimwe mu bicuruzwa, aho harimo n’ibiciro bya Cotex.

Hagaragaramo ko Cotex zizwi nka  SUPA(ikarito irimo amapaki 50) iri ku giciro kiri hagati ya 30 000Rwf – 35 000 Rwf ku muranguzi na 700 Rwf – 800 Rwf ku muguzi, Young Lady (ikarito irimo amapaki 50) igiciro kiri hagati ya 30 000Rwf – 35 000 Rwf ku muranguzi na 400 Rwf – 450 Rwf ku muguzi, Always ni 9500 Rwf – 11000 Rwf ku muranguzi na 750 Rwf – 800 Rwf ku muguzi, Everytime ni 17 000 Rwf – 19 000 Rwf ku muranguzi na 700 Rwf – 750 Rwf ku muguzi, Best ladies ni hagati ya 9000 Rwf – 11 000 Rwf ku muranguzi na 700 Rwf – 800 Rwf ku muguzi.

Abagura ibi bikoresho nka kimwe mu bikoresho bakenera buri kwezi, bavuga ko nk’aho usanga urugo rurimo ubikenera urenze umwe biba birushijeho kugorana cyane, bityo ko bifuza ko inzego bireba, zirimo ikigo cy’iguhugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Autholity) zikwiye guhuriza hamwe no kugikurikirana zikamenya niba uyu musoro wakuweho n’igikomezagutera ibi bikoresho by’isuku guhenda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *