Minisiteri y’Ibidukikije yaburiye ku kwirinda ibiza biterwa n’imvura

Ibidukikije

Minisiteri y’Ibidukikije (Ministry of Environment – Rwanda), iributsa abaturage bose ko bakwiye kwirinda ibiza biterwa n’amazi y’imvura no kwitabira ibikorwa bidasanzwe byo kurwanya isuri mu rwego rwo kwitegura imvura y’umuhindo yo muri Nzeri.

Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc , Minisitiri y’Ibidukikije, mu butumwa bwe abinyujije ku rukuta rwa Twitter rw’iyi Minisiteri, avuga ko mu buryo bwo kwirinda no gukumira Ibiza n’isuri, Goverinoma y’u Rwanda yibutsa abanywarwa kujya batega amatwi no kwita ku iteganyagihe n’inama bagirwa n’Urwego Rwego rw’igihugu rw’Iteganyagihe (Meteo Rwanda).

Ati” Mu buryo bwo kwirinda no gukumira Ibiza n’isuri, Goverinoma y’u Rwanda iributsa ingamaba zikurikra…. turashishikarizwa gutega amatwi no kwita ku iteganyagihe n’inama bagirwa n’Urwego Rwego rw’igihugu rw’Iteganyagihe (Meteo Rwanda).”

Dr. Mujawamariya, akomeza avuga ko abantu bose basabwa gusibura no gufata neza imirwanyasuri iri mu mirima yabo, tugatera ibyatsi bifata ubutaka n’ibyatsi bifata imyaka.

Inzego zibanze zirasabwa gufata ingamba zikwiye, kugira ngo ingo zigituye mu bishanga ndetse n’ahandi hose hashyira ubuzima bwabo mu kaga nk’ahahanamye cyane, mu mbibi z’imigezi, ibiyaga, imikoki, ruhurura n’ahandi hose hakunze kwibasirwa n’imyuzure cyangwa inkangu, zimukire mu duce twemewe guturwamo. Abantu bose kandi barasabwa kuzirika ibisenge by’inzu ngo bidatwarwa n’imiyaga.

Ibi bitangajwe mu gihe mu myaka yabanje hagiye hagaragara imfu ziturutse ku biza by’imvura aho nko mu mwaka wa 2020, ibiza byahitanye abagera kuri 290 bikomeretsa ababarirwa muri 400.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi(MINEMA), yagaragaje ko inkangu n’imyuzure ni byo byahitanye abantu benshi, kuko byonyine byahitanye 187 harimo 125 bazize inkangu na 62 bazize imyuzure.

Muri 2020 kandi, ibiza byishe inka 127, byica n’andi matungo 3364. Byasenye inzu zisaga 8000, hatabariyemo ibyumba by’amashuri 95 n’insengero 22, byangiza imyaka kuri hegitari hafi 6000 n’amashyamba kuri hegitari 458.

Muri 2019 ho, ibiza byari byahitanye ubuzima bw’abantu 134, bikomeretsa 271, byica inka 113 n’andi matungo 2866. Byari byasenye kandi inzu zisaga 5,600 hatabariyemo ibyumba by’amashuri 203 n’insengero 50, byangiza imyaka kuri hegitari 10,610 n’amashyamba kuri hegitari 16.

Photo: (Internet)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *