Molnupiravir: Ikinini kirwanya Covid gishobora kugabanyaho icya kabiri ku byago byo gushyirwa mu bitaro

Ubuzima

Umuti urimo gukorwaho igerageza ku kuvura Covid y’igikatu, ugabanya ibyago byo gushyirwa mu bitaro cyangwa kwicwa na yo ho hafi kimwe cya kabiri, nkuko ibyavuye mu bushakashatsi by’agateganyo bibigaragaza.

Icyo kinini – cyitwa molnupiravir – cyatanzwe inshuro ebyiri ku munsi ku barwayi baherutse gusangwamo coronavirus.

Kompanyi yo muri Amerika Merck ikora imiti yavuze ko ibyavuye muri iryo gerageza ari byiza cyane ku buryo abagenzuzi bo hanze y’iyo kompanyi basabye ko iryo gerageza rihagarara hakiri kare.

Yavuze ko mu byumweru bibiri biri imbere igiye gusaba ko uwo muti uhabwa uruhushya rwo gukoreshwa mu buryo bwihutitwa muri Amerika.

Dr Anthony Fauci, umujyanama mukuru mu buvuzi wa Perezida w’Amerika Joe Biden, yavuze ko ibyavuye muri iryo gerageza ari “inkuru nziza cyane”, ariko ashishikariza ko habaho kwigengesera kugeza ubwo ikigo cy’Amerika kigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (FDA) kizaba cyamaze kugenzura iby’iryo gerageza.

Umuti wa mbere unyura mu kanwa

Mu gihe cyaba cyemejwe n’abagenzuzi, ikinini molnupiravir cyaba kibaye umuti wa mbere unyura mu kanwa urwanya virusi ya Covid-19.

Iki kinini, mbere cyari cyakorewe kuvura ibicurane bya influenza, gikoze mu buryo buteza amakosa mu miterere ya virusi, kikayibuza gukwirakwira mu mubiri.

Isesengura ryakorewe ku barwayi 775 ryasanze:

  • 7.3% by’abahawe molnupiravir barashyizwe mu bitaro
  • ibyo bigereranywa na 14.1% y’abarwayi bahawe placebo cyangwa ikinini kitari cyo (kitavura)
  • nta mpfu zabayeho mu bo mu itsinda ryahawe molnupiravir, ariko abarwayi umunani bahawe placebo mu igerageza, nyuma bishwe na Covid

Amakuru y’ibyavuye muri iryo gerageza yatangajwe mu nyandiko igenewe abanyamakuru kandi ntaragenzurwa n’abandi bahanga mu buvuzi (peer-review).

Molnupiravir ni wo muti wa mbere unyura mu kanwa urwanya virusi ya Covid utangarijwe ibyavuye mu igerageza ryawo ku barwayi

 

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *