Muri 2030 u Rwanda ruzaba rwagabanyije umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38%

Ibidukikije

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente uri i Glasgow muri Scotland mu nama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe, yatangaje ko u Rwanda rufite intego y’uko muri 2030 ruzaba rwagabanyije umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38%.

Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 02 Ugushyingo 2021 ubwo abahagarariye ibihugu muri iyo nama bagezaga ijambo ku bayitabiriye, nk’uko Ikinyamakuru Kigalitoday ducyesha iyi nkuru cyabigarutseho.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye Isi muri rusange kwihutisha ingamba zikubiye mu masezerano ibihugu byiyemeje, akaba yavuze ko isi ikwiye kongera umuvuduko mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, kwirinda ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente uri i Glasgow muri Scotland mu nama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ibihe, yatangaje ko u Rwanda rufite intego y’uko muri 2030 ruzaba rwagabanyije umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38%.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *