Niki kizafasha Amavubi y’u Rwanda kwimana Igihugu nk’ingabo z’I Cabo Delgado?

Imikino

Abanyarwanda bagira bati u Rwanda ruraterwa ntiruterwa, iyi ni imvugo ivugwa ishaka kwerekana ko ntacyahungabanya ubusugire n’umutekano w’u Rwanda n’abanyarwanda, byerekana ko ntawava Imahanga ngo akore ibyo ashaka mu rwagasabo.

Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 I Kigali kuri Stade mpuzamahanga y’umupira w’amaguru I Nyamirambo nibwo hari hategenijwe umukino w’ishiraniro wo mu itsinda E wagombaga guhuza ikipe y’u Rwanda Amavubi n’imisambi ya Uganda.

Uyu mukino watangiye 18h00 z’umugoroba watangiye impande zombi zifite ishyaka ryo gushaka ibitego ariko ikipe y’amavubi iza kwiharira umupira iminota mirongo ine y’igice cya mbere abanyarwanda imitama yabo itangira kugira ikizere ko amavubi ashobora kwikura imbere y’umukeba w’ibihe byose dore ko uyu mukino uba ari uwishiraniro bitewe n’amateka asanzwe aranga ibi bihugu byombi.

Ni icyizere ariko kitamaze igihe kuko imisambi ya Uganda ku munota wa 43’ w’igice cya mbere yaje kubona igitego baciye murihumye ba myugariro b’ikipe y’u Rwanda.

Nyuma yo kujya mu karuhuko amakipe yombi yongeye kugaruka Amavubi ashaka uburyo bwo kwishyura igitego ariko ikipe ya Uganda ikomeza kubabera ibamba.

Imisambi ya Uganda yakomeje gusirasira imbere ry’izamu ry’Amavubi ariko umunyezamu Mvuyekure aza gukomeza kwimana u Rwanda.

Umutoza Mashami Vincet yakomeje gukora impinduka aho umusore Hakizimana Muhadjiri,Iradukunda Bertrand baje kwinjira mu kibuga bashaka ibisubizo by’ibibazo by’ubusatirizi ariko biba ibyubusa.

Iminota 90’ y’umukino yarangiye ikipe ya Uganda ikiyoboye n’igitego kimwe.

U Rwanda ruri mu itsinda E aho ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe mugihe ikipe ya Uganda ifite amanita 5.

Icyizere cy’u Rwanda cyo kwerekeza mu mikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Quatar kikaba cyamaze kuyoyoka imbere y’umukeba.

Amavubi yatsinzwe na Uganda 1-0

Ikipe ya Uganda Cranes yitwaye neza i Kigali

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *