Nyabihu: Polisi yafashe uwari ugiye gukwirakwiza urumogi mu baturage

Ubutabera

Mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu, yafashe uwitwa Nyiramatama Zubeda w’imyaka 49, aho yafatanwe udupfunyika tw’urumogi 876.

Yafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jomba, mu Kagari ka Nyamitanzi, Umudugudu wa Rugera, aho yafashwe ajyanye urwo rumogi mu Karere ka Muhanga, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Polisi y’U Rwanda.

Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko Nyiramatama yafatiwe mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Yafatiwe mu bikorwa bya Polisi bisanzwe bigamije kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’abacuruza magendu.

Yagize ati” Hari mu gitondo ahagana saa tanu abapolisi bari mu kazi gasanzwe ko kugenzura imodoka zinyura mu Karere ka Nyabihu kuko hakunze kunyura urumogi n’ibicuruzwa bya magendu n’ibitemewe. Basatse imodoka yarimo Nyiramatama bageze ku gakapu yari yicaranye basanga munsi yashyizemo ruriya rumogi hejuru ashyiraho imbuto mu rwego rwo kujijisha.”

CIP Karekezi, akomeza avuga ko Nyiramatama amaze gufatwa yemeye ko urumogi yari aruvanye mu Karere ka Rubavu arujyaniye umuntu  wo mu Karere ka Muhanga, ariko yanze kumuvuga. Avuga ko yaruhawe n’uwitwa Kazungu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba, yongeyeho ko akangurira abantu gukora ibikorwa byemewe n’amategeko, bakirinda ibigusha mu byaha.

Ati” Nyiramatama avuga ko ubusanzwe atuye mu Karere ka Muhanga akaba yari agiye kurangura imiteja yo gucuruza. Iyo yigira mu bucuruzi bwe bw’imiteja akirinda kugerekaho gukwirakwiza urumogi nta kibazo yari kugira, n’abandi bose turongera kubamenyesha ko amayeri yose bakoresha bakwirakwiza urumogi yamenyekanye.”

Nyiramatama yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Jomba, kugira ngo hakorwe iperereza.

Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 RYO KU WA 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Yafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jomba, mu Kagari ka Nyamitanzi, Umudugudu wa Rugera, aho yafashwe ajyanye urwo rumogi mu Karere ka Muhanga

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *