Nyagatare: Umuhanda witezweho koroshya ubuhahirane mu mirenge 7 ugiye kuzura

Ubukungu

Ministeri y’Ibikorwa Remezo (Ministry of Infrastructure) yatangaje ko umuhanda wa kaburimbo yoroheje wa Nyagatare-Tabagwe-Karama wo mu karere ka Nyagatare ureshya na Kilometero 30.8 (30.8Km) ugeze kuri 91%.

Uyu muhanda unyura ku mudugudu wa Gishuro uzahuzwa n’uwa Nyagatare-Kagitumba wa kilometero 38 (38Km).

Byitezwe ko uzoroshya ubuhahirane bw’abaturage bo mu Mirenge 7 y’Akarere ka Nyagatare. Ukaba uzarangira mbere y’Ukwezi kwa Nzeri 2021.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere twashyizwe mu mijyi yatangiye kunganira umujyi wa Kigali aho harimo akarere ka Muhanga, Nyagatare, Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze.

Iyi mijyi kugira ngo itere imbere hanogejwe ibishushanyombonera byayo ndetse no kuyongeramo ibikorwaremezo bitandukanye.

Buri mujyi ufite umwihariko wawo aho nka Nyagatare ifite umwihariko w’ubuhinzi n’ubworozi, Huye ukaba umujyi w’uburezi n’umuco n’indi. Ibi bikaba ari nabyo bigenda bishingirwaho mu iterambere rya buri mujyi.

Imihanda ifite uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu harimo koroshya ubuhahirane hagati y’imirenge, uturere by’u Rwanda n’ibihugu bihana imbibi n’uRwanda, gufasha abaturage kugeza umusaruro ku masoko, koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, kunoza imiturire n’iterambere ry’imigi no kwihutisha iterambere muri rusange.

Ibiteganyijwe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere 2017-2024, harimo kubaka no gusana imihanda y’Uturere n’imigi y’ibitaka ingana na km 3,085, Gufata neza imihanda y’igitaka yo ku rwego rw’Igihugu (Periodic maintainance) ifite uburebure bwa km 1.091

Imihanda ya Leta (yo ku rwego rw’Igihugu) ya kaburimbo iteganyijwe kubakwa mishya ya kaburimbo iri ku burebure bwa km 394.

Menya uko Inzego zishinzwe iterambere ry’imihanda n’imikoranire yazo

MININFRA (Ministry of Infrastructure): Ifite mu nshingano zayo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politiki ya leta y’imihanda.

RTDA (Rwanda Transport Development Authority): Ifite mu nshingano zayo gushyira mu bikorwa imishinga ijyanye n’iyubakwa no gufata neza imihanda.

RMF (Road Maintanance Fund): Ifite mu nshingano zayo gukusanya imari yo gufata neza imihanda.

Photo: (Ministry of Infrastructure)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *