Nyamagabe: Abagore bakora muri serivisi z’ubuhinzi 106 bahawe telephone zigezweho

Ubuhinzi

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 30/03/2021, abagore bakora serivisi z’Ubujyanama mu buhinzi ndetse n’abakuriye amakoperative b’ubuhinzi bagera ku 106 mu Karere ka Nyamagabe bashyikirijwe telephone zigezweho(Smartphones) muri gahunda y’igihugu izwi nka Connect Rwanda.

Ni umuhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Gasaka witabirwa na Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme Kayitesi Alice, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ikoranabunga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya (MYICT), Yves Iradukunda, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, abahagarariye MTN na RISA.

Muri iki gikorwa, abahawe telephone uko ari 106 basabwe kuzikoresha neza bakazibyaza umusaruro.

Prof. Bayisenge Jeannette, Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(Migeprof), yavuze ko izi telephone zizabafasha kuguma ku ruhembe rw’iterambere ry’ubuhinzi.

Ati “Ni igikorwa kizabafasha mu kuguma ku ruhembe rw’iterambere ry’ubuhinzi no mu mibereho y’imiryango yabo byose bigamije iterambere rirambye ry’igihugu cyacu”.

Prof. Bayisenge, yavuze ko ubwo ku wa 08/03/2021 hizihizwaga umunsi w’Umugore, igihugu cyari cyahisemo insanganyamatsiko igira iti “Mugore ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na Covid-19”.

Prof. Bayisenge, yakomeje avuga ko ibi byibutsa umugore uruhare rwa ba mutima w’urugo mu gukomeza guhangana n’iki cyorezo.

Yakomeje agira ati “Izi telephone muhawe zirabafasha kuguma ku ruhembe atari uguhangana na Covid-19 gusa, ahubwo no mu buzima bwacu bwa buri munsi cyane cyane mu mirimo ijyanye n’ubuhinzi.”

Mukundwa Maria umwe mu bahawe telephone akaba ari n’Umujyanama w’Ubuhinzi mu Mudugudu wa Kabacuzi, Akagali ka Nyamugali mu Murenge wa Gasaka avuga ko izi telephone zikemuye ikibazo cy’ikoranabuhanga bari bafite.

Ati “Mu gihe tugiye kureba imyaka tugasanga ifite ikibazo bizajya bitworohera kuyifotora tukayereka abagronome. Ikindi kandi hari ubwo twabaga dufite imyaka myiza tukabura uko tuyimenyekanisha. Ndagira ngo mbahe ubutumwa mugende mutubwirire Nyakubahwa Perezida wa Republika ko ba mutima w’urugo bo mu Karere ka Nyamagabe tumushimiye”.

Uyu munsi kandi hirya no hino mu gihugu abagore 3 000 bakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi nibo bahawe telefone binyuze muri gahunda ya Connect Rwanda.

Ni umuhango witabiriwe na Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme Kayitesi Alice, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ikoranabunga mu Itumanaho no Guhanga Ibishya (MYICT), Yves Iradukunda
Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette atanga Telephone
Umwe mu bagore Bakora muri Serivisi z’ubuhinzi bahawe Telephone igezweho(Smartphone)

 

Abagore bo mu Karere ka Nyamagabe bakora muri serivisi z’ubuhinzi 106 bahawe telephone zigezweho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *