Nyamagabe: Imiryango 20 yarokotse Jenoside yatujwe mu nzu zigezweho(Amafoto)

Ubukungu

Mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Musange akagali ka Jenda mu mudugudu wa Kabakannyi, kuri uyu wa kane taliki ya 27 Gicurasi, 2021 hatashywe inzu 20 zubakiwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari batuye mu nzu zishaje.

Ni inzu icumi zubatswe mu buryo bwa two in one zikaba zubatswe mu Mudugudu w’icyitegererezo (IDPMV) uherereye mu Kagali ka Jenda.

Ni inzu zifite ibyumba bibiri byo kuraramo na salon, ibikoni, ubwiherero, ubwogero, ibigega bifata amazi, imirasire y’izuba, ubu abazitujwemo bose bacana amashanyarazi.

Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, UWAMAHORO Bonaventure wari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, MUJAWAYEZU Prisca, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere, Major John Agaba n’abandi.

Uwamahoro Bonaventure, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yavuze ko umunsi wo gutaha umudugudu nk’uyu ari n’umwanya wo kuzirikana ku mateka mabi yaranze igihugu ariko ko tudakwiye guheranwe n’ayo mateka.

Ati “Tugomba kuzirikana ko Jenoside yahagaritswe n’ingabo z’inkotanyi maze kuva icyo gihe tukagira icyerekezo cyo kubana nta vangura cyangwa amacakubiri ndetse tugaharanira ko imibereho ya buri munyarwanda itera imbere tutarebye gusa ngo uyu arishoboye cyangwa ntiyishoboye cyangwa ngo uyu ni uw’ahangaha, ahubwo twese nk’abanyarwanda tugaharanira ko buri wese abaho neza”.

Yavuze kandi ko uyu mudugudu watashywe ari urugero rw’ibishoboka rwerekana ko mu cyerekezo cyiza cy’Igihugu hazagerwa no ku byisumbuyeho abaturage nibakomeza gukorera hamwe no kugira inyota yo kwiteza imbere kurushaho.

Abatujwe muri izi nzu muri rusange bahawe kandi amavuta: Litiro 24; Kawunga: 600kg Amasabune: 60; Isukari: 100kg(bihwanye n’imiryango yose hamwe uko ari 20) ndetse n’igiseke kuri buri muryango, bigizwe n’ imyaka itandukanye abaturage baje kubakiriza(Bahawe n’abaturanyi babo). Bahawe kandi udupfukamunwa two kubafasha kwirinda COVID-19.

Abatujwe muri izi nzu bashimye Nyakubahwa Perezida wa Republika kubwo gukomeza kubitaho kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe kugera uyu munsi.

Mukanyangezi Prisca yagize ati “Ubu ndumva nezerewe kuko iyo ndebye ahantu nari ndi n’ubuzima butanejeje nari ndimo, Perezida wa Republika ntabwo yigeze adutererana kuva Jenoside yahagarikwa yakomeje kudufasha uko bikwiye nk’abapfakazi n’impfubyi zasigaye azirihira amashuli, ndashima Imana yamuduhaye kuko yatubereye byose”.

Izi nzu zubatswe ku bufatanye na FARG zikaba zuzuye zitwaye amafaranga 239, 996,083 frw.

Nyamagabe, imiryango 20 yarokotse Jenoside yatujwe mu nzu zigezweho

Uwamahoro Bonaventure, Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe atanga n’ibiribwa

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *