Nyaruguru: Ibikorwa byo kubaka umuhanda witezweho Ubukungu bushingiye ku Iyobokamana bimaze kurenga kimwe cya kabiri

Ubukungu

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Ministry of Infrastructure) ivuga ko ibikorwa byo kubaka umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini, witezweho Ubukungu bushingiye ku Iyobokamana, Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yemereye abaturage bigeze kuri 72%.

Ni umuhanda uhuza Kibeho n’umupaka w’Akanyaru, amasoko n’amashuri, ukanagera ku bitaro bigezweho bya Munini.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko uyu muhanda witezweho  kuzateza imbere ubukungu bushingiye ku iyobokamana.

Iti”Uzateza imbere ubukungu bushingiye ku iyobokamana.”

Biteganyijwe ko ubwo uyu muhanda uzaba wuzuye uzongera umubare w’abakora ingendo nyobokamana ku butaka butagatifu bwa Kibeho, bwemejwe ko ari bwo bwabereyeho amabonekerwa ya Bikiriramariya muri Afurika ku bemera ba Kiliziya Gatolika.

Uretse kuba uyu muhanda uzafasha mu guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo, uzanafasha mu gukomeza guteza imbere ubuhinzi bw’icyayi no kugeza umusaruro ku isoko by’umwihariko ukomoka ku buhinzi uhaboneka.

Uyu muhanda wa Kaburimbo uzuzura utwara ingengo y’imari isaga miliyari 77 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya na KM 66. Ibikorwa byo kuwubaka  bizarangira muri Mata 2022.

Photo: (Ministry of Infrastructure)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *