Nyaruguru: Ibyitezwe ku nkoko za Saso zirenga1000 zorojwe Koperative y’urubyiruko

Ubukungu

Ubuyobozi bw’akarere bw’akarere ka Nyaruguru, buvuga ko inkoko za kijyambere zo mu bwoko bwa Saso(Sasso) zirenga 1000 bworoje  Koperative Bright Future ko uretse kubafasha kwiteza imbere, bizabanafasha kurandura indwara zikomoka ku mirire mibi mu gace batuyemo.

Ni nyuma yaho bamwe mu rubyiruko rukora ubworozi bw’inkoko za kijyambere rwibumbiye muri Koperative Bright Future mu karere ka Nyaruguru, ruvuga ko rwishimye ndetse ko nyuma yo guterwa inkunga y’izi nkoko, bizarufasha kwiteza imbere.

Imishwi yazanywe taliki 11 Gicurasi, 2021 ari 1113 nyuma y’umunsi umwe ivutse aho umwe wari uhagaze 1300Rwf. Gusa hamaze gupfamo 26, bicyekwa ko byatewe n’urugendo zakoze ubwo zazanwaga.

Ni mushinga w’ubworozi bw’izi nkoko za Saso witezweho kuzateza imbere ababyamuryango 13 bagize iyi Koperative y’Urubyiruko Bright Future, kuzanafasha koroza abatuye aka gace mu buryo bworoshye bidasabye ko bakora ingendo ndende bajya gushaka icyororo cyazo i kigali cyangwa mu tundi turere, ibintu binagira ingaruka mbi z’imfu zazo za hato na hato mi gihe cy’ubwikorezi bwazo no kubigiraho uburyo ubu bworozi bukorwa.

Bamwe mu mu bagize Bright Future, urubyiruko rukora ubworozi bw’inkoko za kijyambere zizwi nka Saso rwibumbiye mu murenge wa Kivu ho mu karere ka Nyaruguru, ruvuga ko nyuma yo guterwa inkunga y’inkoko 1000, bizarufasha kwiteza imbere.

Umwe ati “Byumwihariko turashimira abayobozi bagenda bafatanya kuko natwe bagize batya baduha ubworozi bw’inkoko, tukaba twumva tuziteza imbere, tworoza n’abandi bantu, ari uyu murenge wa Kivu ndetse no hirya yawo. Iyi ntango baduhaye ntabwo tuzayipfusha ubusa ahubwo izaba fondasiyo(foundation) yo kugira ngo twikure mu bucyene.”

Undi ati” Tugitangira mu mwaka 2018, uyu mushinga twari tuwufite, ariko ikibazo cyari ubushobozi. Ku bw’amahirwe rero baraje bashaka amatsinda y’urubyiruko n’abagore, turawutanga n’abandi bari bagiye batanga imishinga, twe nk’abantu twari twarabitekerejeho kudutsinda byari bigoye kuko wasabwaga kugaragaza icyo uzamarira abandi aho dutuye. Niyo mpamvu mbona bizadufasha kwiteza imbere tukabona amafaranga.”

Kayitesi Collette, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyaruguru, avuga ko uretse kubafasha kwiteza imbere, bizabanafasha kurandura indwara zikomoka ku mirire mibi mu gace batuyemo.

Ati” ati twateye inkunga abaturage bibumbiye muri matsinda, mu makoperative, iyi koperative y’urubyiruko rwo muri Kivu yahawe inkoko 1000 zibafasha kwiteza imbere. Ariko muby’ukuri ntabwo umuntu yavuga ko ari iz’urubyiruko gusa, nibo bihereyeho ariko tuba dufite intego y’uko zigera no mubandi baturage, zikazamura urubyiruko ariko n’abandi baturage bakazibona hafi.”

Kayitesi, akomeza avuga ko bifuza ko icyororo cy’inkoko cyaguka mu murenge wa Kivu n’ahandi baturanye bakabasha kuzibona aho byitezweho ingaruka nyinshi nziza zirimo ifumbire cyane ko ifumbire yazo iba nziza cyane, amagi agahabwa abana mu rwego rwo kwirinda imirire mibi.

Ubworozi bw’inkoko bufite akamaro kenshi haba mu bukungu, gutanga amagi n’inyama bigira uruhare mu ku rwanya indwara zikomo ku mirire mibi, n’ibindi.

Mu 2016, inkoko zo mu Rwanda zatangaga toni 30 000 Z’inyama ku mwaka, mu gihe Guverinoma ifite intego ko mu myaka itanu kuva icyo gihe inkoko zo mu Rwanda zizaba zitanga inyama zingana na toni ibihumbi ijana ku mwaka kugira ngo zibashe guhaza isoko ry’imbere mu gihugu.

Mu mwaka wa 2016 kandi, mu Rwanda hari hari inkoko miliyoni zirindwi nkuko imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yabigaragaje. Hari intego ko bitarenze umwaka wa 2023 hazaba hiyongereyeho inkoko miliyoni enye.

Inkoko za kijyambere zo mu bwoko bwa Saso zirenga 1000 zorojwe Koperative Bright Future

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *