Papa Francis yasuye uturere twahoze turi mu maboko y’umutwe wiyita Islamic State

Iyobokamana

Papa Francis arimo gusura ibice by’amajyaruguru ya Iraq byahoze byarigaruriwe n’intagondwa zo mu mutwe wiyita leta ya kisilamu (IS), kuri uyu munsi wa gatatu w’uruzinduko rwe muri iki gihugu.

Abakristu bari mu bibasirwaga n’umutwe wa IS ubwo wafataga ako karere mu mwaka wa 2014, ugakora ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu.

Papa Francis yageze mu mujyi wa Mosul aho arimo gusengera mu matongo y’ahahoze hari za kiliziya zo muri uyu mujyi, nyinshi muri zo zikaba zarashenywe mu mirwano. Hari mbere yuko ahura n’abakristu mu mujyi wa Qaraqosh.

Nyuma yaho arasomera misa mu mujyi wa Irbil, ahitezwe kuza kuba hari abakristu bagera ku 10,000, nubwo hari impungenge zitewe na coronavirus.

Papa Francis mu matongo ya kiliziya mu mujyi wa Mosul kuri iki cyumweru

Hari ubwoba ko iyo misa ishobora kuba igikorwa cyo gukwirakwiza cyane ubwandu bwa coronavirus.

Iraq yagize ubwiyongere bwinshi bw’ubwandu bwa Covid-19 mu kwezi gushize. Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika w’imyaka 84 ndetse n’abamuherekeje bose barakingiwe, ariko mu cyumweru gishize ni bwo Iraq yagezweho n’inkingo za mbere.

Uru ruzinduko rw’iminsi ine, rwatangiye ku wa gatanu, ni rwo rwa mbere Papa Francis akoreye mu mahanga kuva icyorezo cya coronavirus cyatangira mu mwaka urenga umwe ushize, kandi ni na rwo rwa mbere na mbere rwa Papa muri iki gihugu.

Muri Mosul, mu gace kazwi nka ‘Church Square’ no mu nkengero zaho, hari za Kiliziya z’amadini ane ya gikristu aba muri Iraq
Muri Iraq habaye abakristu kuva mu kinyejana cya mbere nyuma ya Yezu/Yesu
Izi Kiliziya zangiritse ziri rwagati y’ahahoze umujyi wa kera wa Mosul
Papa Francis asengera muri Kiliziya ya Immaculée Conception (Immaculate Conception) mu mujyi wa Qaraqosh kuri iki cyumweru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *