Perezida Kagame yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru wa FIBA n’itsinda ayoboye

Imikino

Perezida Kagame yahuye n’itsinda riturutse mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball ku Isi (FIBA), riyobowe n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Umunyamategeko ukomoka mu Bugeriki, Andreas Zagklis.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri twitter ya Perezidansi y’u Rwanda buvuga ko Perezida Kagame yahuye n’iri tsinda rivuye muri FIBA kuri uyu wa 4 Nzeri 2021, muri Kigali Arena, ubwo habaga imikino ya AfroBasket 2021, yari igeze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza. Ntabwo hatangajwe ingingo baba baganiriyeho.

Perezida Kagame yanakurikiranye umukino wahuje Côté d’Ivoire na Sénégal, warangiye Sénégal itsinzwe. Byatumye Côté d’Ivoire izahura na Tunisie mu mukino wa nyuma w’iri rushanwa uteganyijwe kuri iki cyumweru.

Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abagabo yasezerewe muri Afrobasket 2021 nyuma yo gutsindwa na Guinée mu mukino wo gushaka itike ya ¼.

Wari umukino wa gatatu wa Afrobasket 2021, Perezida Kagame yarebye nyuma y’uwo u Rwanda rwatsinzemo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uwo rwatsinzwemo na Cap-Vert mu matsinda.

Biteganyijwe ko irushanwa risozwa kuri Cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 nyuma y’igihe ryari rimaze ribera muri Kigali Arena.

Perezida kagame ubwo yakiraga Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball ku Isi (FIBA), Andreas Zagklis

Perezida Kagame yakiriye Andreas Zagklis n’itsinda ayoboye ryaturutse muri FIBA

 

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *