Prof. Bayisenge yagiranye ibiganiro n’abagore barimo guhatanira kujya muri Njyanama z’uturere

Politiki

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango yatangaje ko uyu munsi , Hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette, yagiranye ibiganiro n’abagore barimo guhatanira kujya muri Njyanama z’uturere.

Prof. Bayisenge, yabashimiye ko bigiriye icyizere bagatanga kandidatire muri Njyanama Rusange no muri 30%.

Ku munsi w’ejo nabwo, yari yibukije aba bakandida ko hakenewe ijwi ryabo mu nzego z’ibanze, kuko ari inkingi ikomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye abanyarwanda.

Yanabibukije kandi ko, iyo umugore yubakiwe ubushobozi agatera imbere, umusaruro ugera ku muryango wose n’igihugu muri rusange. Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rw’iyi minisiteri.

Mu Karere ka Huye Kuri stade Huye, Kimwe n’ahandi hose mu turere dutandukanye tugize igihugu, kuri uyu wa gatandatu tariki 13/11/202 habereye amatora, aho hari gutorwa Abajyanama 5 b’abagore bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akarere.

Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rw’akarere ka Huye, Abagize inteko itora n’abakandida bitabiriye. Inteko itora igizwe n’abagize inama njyanama z’imirenge na komite y’inama y’igihugu y’abagore.

Ibikorwa byose biri gukorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney nawe mu butumwa yagiye atanga , yabifurije amatora meza, yifuriza ishya n’ihirwe abaza gutorwa, ndetse n’abataza gutorwa abibutsa ko hakiri amatora yandi menshi imbere, kandi iyi ari intambwe ya mbere yo kumenyekana biganisha ku kuzatsinda amatora yandi menshi ari imbere.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof. Bayisenge Jeannette, yabashimiye ko bigiriye icyizere bagatanga kandidatire muri Njyanama Rusange no muri 30%.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yifurije ishya n’ihirwe abaza gutorwa, ndetse n’abataza gutorwa abibutsa ko hakiri amatora yandi menshi imbere.

 

 

Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *