RAB yatanze ikizere kugusubukura gukingira amatungo abana n’abantu arimo Imbwa n’Injangwe

Ibidukikije

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), kivuga ko  kigiye gusubukura gahunda ngarukamwaka yahozeho,  yo gukingira amatungo abana n’abantu nk’Imbwa, Injangwe n’ayandi kuko ashobora kubanduza indwara zitandukanye.

Kuva kera usanga hari imiryango imwe n’imwe ikunda korora amatungo abana n’abantu nk’injangwe, imbwa n’andi…aho usanga nko mu rugo haba ebyiri cyangwa eshatu, ibintu bahuza n’uko ngo agira uruhare mu kurinda umutekano, kubafasha kurwanya udukoko n’ibindi bibabangamira.

Ibi bije nyuma yaho hari bamwe mu baturage bagaragaje ko bahangayikishijwe n’uko bene aya matungo nta buryo buhoraho bashyiriweho bwo kuyakingiza, kuko iyo ariye umuntu cyangwa akarya mu mafunguro y’abantu bakayarya batabizi ngo bakeka ko bishobora kubagiraho ingaruka mbi.

Umwe ati” Kuko kuzica mu bantu ntibyakunda, kubera ko hari abantu bazorora bazikunze. Gusa hakwiye kujyaho serivise ihoraho yo kuzikingira kuko niba ibaho ntitubizi.”

Undi ati” Burya umuntu agira ikintu akunda korora, akavuga ati Imbwa irandindira urugo, Injangwe irafata imbeba mu nzu. Ikifuzo rero dufite agomba gukingirwa, kuko ni amatungo agira ubumara. Iyo ikuriye yarakingiwe ukajya kwa muganga babona aho bahera bakuvura ugakira vuba.”

Uyu muturage akomeza avuga ko we yigeze ku murya, akivuza igihe kirekire, aterwa inshinge nyinshi.

Dr Uwituze Solange, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubworozi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda(RAB), avuga ko guha inkingo Imbwa, Injangwe n’andi matungo byakomwe mu nkokora n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda Covid-19, gusa hagiye kurebwa uburyo byakomeza kuba ngarukamwaka nk’uko byari bisanzwe.

Ati” Inkingo zirahari. Buri mwaka dushyiramo amafaranga mu turere, ayo matungo buri mwaka agomba gukingirwa. Cyane cyane tunahera ku rukingo rw’ibisazi by’imbwa ni nayo iba iteye ikibazo. Iyo inking zimaze kugera muturere abaveterineri b’imirenge nibo bashyiraho gahunda yo gukingira, abakabwira abafite ayo matungo aho bazahurira kugira ngo babakingirire. Rero muri iyi myaka bishobora kuba byaragiye bigorana kubera ingamba ziriho zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abantu ntibabashe guhurira aho bagomba guhurira, ariko twakurikirana tukamenya ikibazo bagize kikavaho, bigakorwa mu minsi ya vuba.”

Amatungo yo mu ngo cyane cyane ayiganjemo Imbwa, n’andi iyo ariye umuntu atarakingiwe bigira ingaruka mbi ku muntu harimo kurwara ibisazi by’imbwa cyangwa gutinda gukira.

Gusa n’abafite bene aya matungo bagirwa inama yo kuyarinda kuzerera, akaguma mu ngo, kugira ngo adateza ibibazo bitandukanye birimo no kurya abantu cyangwa kubanduza indwara zitandukanye.

Photo: (Internet)
Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *