RBC yavuze impamvu nyamukuru zatumye Kigali iherwaho mu gukingirwa

Ubuzima

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima(RBC), cyatangaje impamvu nyamukuru zatumye Kigali iherwaho kugukingirwa Covid-19, zirimo ibyemezo bya guma mu rugo n’uko uko icyorezo kizamutse kihahera.

Hari impamvu zumvikana zatumye Kigali iherwaho muri gahunda yo gukingira Covid-19.

Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko ibyemezo birimo na Guma mu Rugo byagize ingaruka ku bukungu kandi uko icyorezo kizamutse gihera kuri Kigali.

Ati” Kigali yahereweho kuko iyo Covid izamutse niho ihera. Kigali mwarabibonye n’ubushize, bikagera n’aho ubuzima bwo muri Kigali buhagarara, abantu bakaguma mu rugo.”

Dr. Nsanzimana, akomeza avuga ko kudakingira Kigali utaba ufashije igihugu.

Akomeza agira ati” Kudakingira Kigali rero ntabwo uba ufashije igihugu. N’ubukungu bwose bw’Igihugu buhita buzahara.”

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante), igaragaza ko kuva aho igikorwa cyo gukingira icyorezo cya Covid-19 gitangiriye, mu Rwanda hamaze gukingirwa 1.668.325 bahawe dose ya mbere y’urukingo barimo 1.868 b’uyu munsi mu gihe abakingiwe byuzuye ari 924.233 barimo 4.036 bafashe dose ya kabiri.

Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC)

 

Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *