REMA yaburiye abagira uruhare mu kwinjiza imyanda mu gihugu

Ibidukikije

Ikigo cy’igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) kiributsa ibigo, inganda n’Abaturarwanda ko bibujwe kwinjiza, gusohora no gutwara imyanda mu gihugu nta ruhushya rwatanzwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha mu gihugu iyo myanda yaturutsemo n’icyo yoherejwemo.

Iyambukiranya ry’imyanda ihumanya n’indi myanda rigengwa n’amasezerano yitwa “Basel Convention” amasezerano mpuzamahanga agamije kugabanya no kurwanya iyambukiranya ry’imyanda ihumanya by’umwihariko iva mu bihugu byateye imbere ijya mu biri mu nzira y’amajyambere.

Ayo masezerano agamije kurinda abantu n’ibidukikije muri rusange ingaruka z’imyanda ihumanya n’indi myanda yasinywe mu mwaka wa 1989 atangira kubahirizwa mu mwaka wa 1992.

U Rwanda rwayashyizeho umukono mu mwaka wa 2004.

Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *