Saint Vincent: Iruka ry’ikirunga La Soufrière ryatumye ababarirwa mu bihumbi bahungishwa

Ibidukikije

Iruka ry’ikirunga ryatumye ikirwa cya Saint Vincent cyo mu birwa bya Caraïbes gitwikirwa n’ivu n’umwotsi, abantu babarirwa mu bihumbi bata ingo zabo.

Ikirunga cya La Soufrière cyari kimaze imyaka irenga 40 cyarasinziriye.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2020 ni bwo cyatangiye kugaragaza ko gishobora kuba kiri hafi kuruka, ibyo bikaba byariyongereye muri iki cyumweru.

Ku wa kane, Minisitiri w’intebe w’icyo kirwa Ralph Gonsalves yashishikarije abaturage barenga 16,000 batuye “mu manegeka” kuhava.

Ubu icyo kirunga kimaze gutumbagiza umwotsi w’ivu ryijimye mu ntera ya 6km.

Ivu rigwa rivuye kuri icyo kirunga ryanageze no ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Argyle kiri mu ntera ya 20km uvuye kuri icyo kirunga, nkuko ikigo cy’ikirwa cya Saint Vincent cyo guhangana n’ibiza (NEMO) cyabitangaje

Iki kirunga cyari cyarasinziriye kuva mu mwaka wa 1979, ariko mu kwezi kwa cumi na kabiri cyatangiye kohereza umwuka ushyushye n’umwotsi, gitangira no kumvikanisha amajwi ahuma.

Abantu babarirwa mu bihumbi bakuwe mu karere gakikije icyo kirunga

Ikimenyetso cya mbere cyagaragaje ko isaha n’isaha gishobora kuruka cyabonetse ku wa kane nimugoroba, ubwo amazuku (lava) afite ishusho y’umwiburungushure yagaragaraga ku kirunga La Soufrière.

Muri iryo joro, Bwana Gonsalves yategetse ko mu buryo bwihuse abantu batuye mu karere gakikije icyo kirunga bahavanwa.

Nuko mbere gato ya saa tatu (9h) za mu gitondo zo ku wa gatanu ku isaha yo kuri icyo kirwa, ni ukuvuga saa cyenda (15h) z’amanywa mu Rwanda no mu Burundi, abahanga mu bumenyi bw’ibirunga bo kuri Kaminuza ya West Indies bemeza ko harimo kuba iruka ry’icyo kirunga.

Abahungishijwe bajyanwe mu bwato busanzwe butembereza abantu ndetse bashyirwa no mu bice bitekanye byo kuri icyo kirwa.

Umwe mu bahatuye witwa Zen Punnett, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko yabonye “umwotsi umeze nk’umupira munini cyane wo gukina” kandi ko habayeho gushya ubwoba ubwo ku nshuro ya mbere abantu bategekwaga kuhava.

Bwana Zen yongeyeho ati: “Nshobora kumva ibintu bihuma hano aho ndi mu gace gatekanye… ndimo kugerageza gutuza uko nshoboye kose no gusenga”.

Byinshi mu birwa bizwi nka Lesser Antilles (Petites Antilles/Petites Caraïbes), biri mu gace k’uruhererekane rw’ibirunga ko mu burasirazuba bwa Caraïbes.

Ubwo icyo kirunga cyaherukaga kuruka, mu 1979, cyangije ibintu bifite agaciro karenga miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 99 mu mafaranga y’u Rwanda) kuri icyo kirwa.

Iruka ry’ikirunga rya mbere ribi cyane ryabaye kuri icyo kirwa kugeza ubu ni iryo mu mwaka wa 1902, ryishe abantu barenga 1,000.

Ibitangazamakuru byo kuri icyo kirwa byanatangaje ko habayeho ukwiyongera kw’ibibera mu nda y’ikirunga cya Pelée cyo ku kirwa cya Martinique, mu majyaruguru y’ikirwa cya Saint Vincent.

Source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *