Texas: Ubutegetsi bwa Biden bugiye gusaba ihagarikwa ry’itegeko ribuza gukuramo inda

Ubuzima

Ubutegetsi bwa Perezida w’Amerika Joe Biden bwavuze ko buzasaba urukiko rw’ikirenga guhagarika itegeko ryo muri leta ya Texas ribuza gukuramo inda hafi mu buryo bwose.

Ni nyuma yuko urukiko rw’ubujurire rusubijeho iryo tegeko.

Ubwo mu kwezi gushize urukiko rw’ikirenga rwafata icyemezo cyo kutinjira muri urwo rubanza ngo ruhagarike iryo tegeko, rwavuze ko habaho ibibazo mu mikorere.

Iryo tegeko ribuza gukuramo inda, nyuma y’igihe impirimbanyi zirwanya gukuramo inda zivuga ko biba bimaze kugaragara ko umutima w’umwana uri mu nda utangiye gutera, ibi bihakanwa n’abaganga.

Iri tegeko – risonera gusa ibyagaragajwe n’abaganga ko byihutirwa ko inda ikurwamo ariko ritareba abafashwe ku ngufu cyangwa abatewe inda n’abo bafitanye isano – riha uburenganzira umuntu bwo kurega mu nkiko muganga ukuriyemo inda umugore urengeje ibyumweru bitandatu atwite.

Abarinenga bavuze ko ibi biteganywa na ryo – biteganya ibihembo by’amafaranga ku wareze abaganga ikirego kikakirwa – bituma abantu bahinduka abahatanira kubona ibihembo byo kubuza gukuramo inda.

Perezida Biden yasezeranyije ko azarwanya iryo tegeko ryo muri Texas ribuza gukuramo inda, avuga ko rihonyora uburenganzira bw’Abanyamerika buteganywa n’itegekonshinga.

Kuva mu 1973 ubwo urukiko rw’ikirenga rwafataga icyemezo mu rubanza ruzwi nka Roe v Wade, abagore bo muri Amerika bafite uburenganzira bwo gukuramo inda kugeza igihe urusoro (foetus) rugiriye ubuzima – ni ukuvuga rushobora kubaho rutari muri nyababyeyi. Ibi akenshi ni hagati y’ibyumweru 22 na 24 umugore atwite.

Asubiza ku kirego cya minisiteri y’ubutabera y’Amerika kijyanye n’iryo tegeko ryo muri Texas, umucamanza wo ku rwego rw’akarere Robert Pitman w’i Austin muri Texas, mu cyumweru gishize yari yabaye ashyizeho itegeko rihagarika iyubahirizwa ry’iryo tegeko.

Yavuze ko “rihonyora itegekonshinga mu buryo bugaragara” kandi ko rihonyora umwanzuro w’urukiko rw’ikirenga wo mu rubanza rwamenyekanye nka Roe v. Wade.

Uwo mucamanza yavuze ko “atakwemera undi munsi w’uku kuvutswa kubi k’uburenganzira nk’ubu bw’ingenzi”.

Ariko urukiko rw’ubujurire rwa Fifth Circuit Court of Appeals urebye rwasubijeho iryo tegeko kuri kwinshi mu gukuramo inda igihe gutera kw’umutima w’umwana uri muri nyababyeyi kwagaragaye.

Ku wa kane, urukiko rwemeje ko iryo tegeko ribuza gukuramo inda rikomeza gukurikizwa muri iki gihe ibi bibazo mu nkiko bikomeje.

Byitezwe ko mu minsi iri imbere minisiteri y’ubutabera y’Amerika itanga ubujurire bwayo.

Icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga – rufite ubwiganze bw’abacamanza 6 kuri 3 bw’abakomeye ku bya kera badashaka impinduka – kizakurikiranirwa hafi muri Amerika.

Mbere, ubwo rwangaga kwinjira mu rubanza rwo muri Texas, byabonywe nko kwemeza ko rubogamiye ku bakomeye ku bya kera badashaka impinduka, nyuma y’abacamanza bari barushyizwemo n’uwahoze ari Perezida w’Amerika Donald Trump.

Iki ni cyo gikorwa cya vuba aha mu rugamba rwo ku rwego rw’igihugu rujyanye n’uburenganzira bw’imyororokere

 

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *