TVET Kigembe mu nyigo yo kongererwa ubushobozi bwo kwakira Abanyeshuri

Ubukungu

Inyigo yo kwagura ikigo cya TVET Kigembe  kigisha ubumenyi ngiro yatangiranye n’urugendo rwateguwe na Rwanda TVET Board hamwe n’abafatanyabikorwa bo muri KFW (La Kreditanstalt für Wiederaufbau ) ikomoka mu gihugu cy’Ubudage.

Mu ruzinduko aba bayobozi baturutse muri Rwanda TVET Board bari bayobowe na Fiacre Gahimano bagiriye muri iki kigo, kandi banarebye ibiri mu nyigo y’ivugururwa rya TVET Kigembe ryatanzwe, iki kigo cyamaze iminsi kitarabona ubuzima gatozi ariko tariki 24/05/2011 nibwo cyaje guhabwa ubuzima gatozi gitangira tariki ya 16/01/2012,ibi bigahuzwa na gahunda KFW ifite yo gutera inkunga ibigo 8 muri 15 by’ubumenyi_ngiro byatoranyijwe mu Rwanda.

Kugeza ubu TVET Kigembe ikaba imaze gusohora abanyeshuri 534 barirangijemo, harimo 291 b’igitsina gore  naho igitsinagabo bakaba bagera kuri 243. Rikaba rifite amashami arimo ububaji,ubwubatsi n’ubudozi. Mu  mwaka wa 2020/2021ryigamo abagera kuri 77 ariyo mpamvu hari kwigwa inyigo y’uburyo ryakwagurwa rikajya ryakira abanyeshuri benshi mu rwego rwo gufasha abashaka kwiga imyuga batuye muri uyu Murenge mu buryo bworoshye.

Bimwe mubizibandwaho ni ukongera inyubako Ku buryo abanyeshuri barya banacumbika abaryigamo ndetse hakiyongeramo amashami y’ubuhinzi n’ubworozi nkahamwe muho ubuhinzi bukorwa ku kigero cyo hejuru.

KFW yemeye ko igiye kunononsora iyi nyigo kandi ko ibyasabwaga kugira ngo iki kigo kijye mu bifashwa basanze byuzuye.

Uyu mushinga wo kuvugurura no kwagura Kigembe TVET School, uzasiga hubatswe amacumbi ageretse y’abanyeshuri b’ibitsina byombi,amashuri, Laboratwari,Ibiro,uruzitiro n’igikoni kigezweho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigembe Bigwi Alain Lorain yavuze ko bitewe n’imbogamizi zo kutagira icumbi ry’abanyeshuri,byatumaga umubare wabarigana uba muke. Mu gihe uyu mushinga uzaba ushyizwe mu bikorwa, cyane ko hari ubutaka buhagije,bateganya ko iri shuri rizaguka mu mikorere no mu kunoza ireme ry’uburezi bikenewe mu bumenyi_ngiro buri mu cyerekezo cy’igihugu.

Mu gihe uyu mushinga KFW izaba iwushyize mu bikorwa,uzarangira utwaye asaga 706,000Euros.

TVET Kigembe mu nyigo yo kongererwa ubushobozi bwo kwakira Abanyeshuri

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *