U Rwanda rugiye kwakira inama ya CAF izitabirwa n’abarimo Infantino

Imikino

Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021, i Kigali hazabera inama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), izayoborwa na Perezida wayo, Dr Patrice Motsepe.

Iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF izabera mu Rwanda izibanda ku ngingo zirimo irushanwa rishya ry’umupira w’amaguru rizajya rihuza amashuri yo muri Afurika (Pan-African Schools Football Championship).

Hari kandi amasezerano ya CAF na FIFA agamije guteza imbere imisifurire ndetse n’umushinga wa CAF na FIFA uzatwara miliyari 1$ ugamije guteza imbere ibikorwaremezo.

Urubuga rwa internet rwa CAF, rwatangaje ko Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ari umwe mu bashyitsi bazitabira iyi nama.

Mu mwiherero wabaye muri Gashyantare 2020, hari havuzwe ko buri gihugu muri 54 by’ibinyamuryango bya CAF na FIFA, kigomba kugira byibuze Stade iri ku rwego rwo hejuru nk’uko byasabwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Igihugu gisanzwe gifite iyi stade, inkunga cyari guhabwa (ivuye mu ngengo y’imari ya miliyari 1$) ishobora kwifashishwa mu kubaka ibindi bikorwaremezo.

Ku bijyanye n’imisifurire, mu mpera z’umwaka ushize ni bwo hashyizweho itsinda ry’abasifuzi 20 b’abanyamwuga riterwa inkunga na FIFA ku bufatanye na CAF, aho bahawe amasezerano y’umwaka umwe ndetse bashyirirwaho umushara. Umunyarwandakazi Mukansanga Salma ni umwe mu batoranyijwe.

Mu bindi bizaganirwaho harimo amarushanwa ari ku ngengabihe ya 2022-2024 ndetse n’ikibazo cy’ibipimo bya COVID-19 bifatwa amakipe mbere y’imikino.

Uretse iyi nama ya Komite Nyobozi, Perezida wa CAF, Dr Motsepe, azagirana izindi nama zitandukanye n’abayobozi ba zone esheshatu arizo COSAFA, CECAFA, UNAF, UNIFFAC, WAFU A na WAFU B.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino (ibumoso) na Dr Patrice Motsepe uyobora CAF (iburyo) bazitabira inama izabera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru

Source: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *