Ubushakashatsi bugaragaza ko uburwayi bwa malaria bushobora kugabanywaho 70%

Ubuzima

Uburyo bushya bwo kurinda malaria abana bo muri Afurika bushobora kugabanya impfu no kuyirwara ku kigero cya 70%, nkuko ubushakashatsi bubivuga.

Kubaha inkingo mbere yuko igihe ikunda kubonekamo cyane kigera, hamwe n’imiti yo kuyirinda, byatanze ibisubizo “bitangaje cyane”, nkuko abashakashatsi b’i London babivuga.

Iryo gerageza ryakorewe ku bana 6,000 bafite munsi y’amezi 17 bo muri Burkina Faso na Mali.

Nyinshi mu mpfu 400,000 zitewe na malaria zibaho buri mwaka, ziboneka mu bana bafite munsi y’imyaka itanu.

Kandi iyi ndwara iterwa n’umubu iracyari ikibazo gikomeye ku buzima mu bice byinshi byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Doze yo kunganira

Ubu bushakashatsi bw’igerageza bwatangajwe mu kinyamakuru ku buvuzi cya New England Journal of Medicine.

Bwibanze ku guha abana bato cyane urukingo rusanzwe rukoreshwa kuri malaria ndetse n’imiti yayo mu gihe cyo mu mwaka aho iba ibibasiye cyane – akenshi cy’imvura (kuva mu kwezi kwa gatandatu muri Burkina Faso), ari bwo imibu yiyongera.

Prof Brian Greenwood wo kuri Kaminuza ya London School of Hygiene & Tropical Medicine (LSHTM) yayoboye ubu bushakashatsi akaba ari n’umwe mu bagize itsinda ryabukoze, yagize ati:

“Byagenze neza kurusha uko twabitekerezaga”.

“Abajya mu bitaro baragabanutse, abapfa baragabanutse mu bihugu byombi – kandi rwose ntabwo twari twiteze kubibona”.

Nyinshi mu mpfu ziterwa na malaria ku isi ziboneka mu bana bari munsi y’imyaka itanu

Mu gihe cy’imyaka itatu, iryo gerageza ryasanze doze eshatu z’urukingo ndetse n’imiti mbere y’igihe kibi cyane cya malaria, bikurikiwe n’indi doze yo kunganira mbere y’ibindi bihe byo mu mvura, byarahagaritse ubwandu neza cyane kurusha inkingo cyangwa imiti gusa.

Ndetse abashakashatsi bavuze ko bishobora kurokora ubuzima bw’abana babarirwa muri za miliyoni bo mu karere ka Sahel muri Afurika.

Mu bana bahawe doze z’urukingo n’imiti:

  • 624 barwaye malaria
  • abana 11 bavuriwe mu bitaro malaria y’igikatu
  • batatu bishwe na malaria

Mu mubare umwe w’abana bahawe gusa imiti yo kurinda malaria:

  • 1,661 barwaye malaria
  • 37 bajyanwe mu bitaro
  • 11 bishwe na malaria

Abahanga muri siyansi bavuga ko umumaro w’urukingo n’imiti bikomatanyijwe (bishyizwe hamwe) muri iryo gerageza usa nk’utangaje cyane.

Urukingo – rwitwa RTS,S rwakozwe na kompanyi yo mu Bwongereza GlaxoSmithKline mu myaka irenga 20 ishize – rwica udukoko (parasites) twiyongera byihuse mu mwijima (igitigu mu Kirundi), mu gihe imiti ya malaria yibasira udukoko two mu nsoro zitukura z’amaraso (red blood cells/globules rouges) zo mu mubiri.

Inkingo za malaria zigeze gutangwa na mbere, nk’aha muri Ghana

Inkingo z’ibicurane zijya zikoreshwa mu bihe biba byiganjemo, mu kurinda abantu mbere yuko itumba rigera – ariko kuri malaria ni gacye cyane byageragejwe.

Dr Pedro Alonso, ukuriye gahunda yo kurwanya malaria ku isi yo mu ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku buzima (OMS/WHO), yagize ati:

“Twakiriye neza iri koreshwa ririmo guhanga udushya ry’urukingo rwa malaria mu kurinda iyi ndwara n’urupfu mu turere yibandamo cyane muri Afurika”.

Uru rukingo rumaze kugera ku bana barenga 740,000 bo muri Ghana, Kenya na Malawi, muri gahunda isanzwe yo gukingira abana.

Ndetse abashakashatsi muri Mali bavuga ko biteze ko OMS ifata “icyemezo cyihuse mu igenamigambi” kijyanye n’ubu buryo bushya.

Imiti mishya

Nta ngaruka ziteye impungenge zabonetse muri iryo gerageza rwakorewe ku bana.

Abana barikoreweho bazakomeza guhabwa inkingo, imiti cyangwa byombi kugeza bagejeje ku myaka itanu, mu gihe ibindi by’inyongera byo muri ubwo bushakashatsi bizaboneka mu mwaka utaha.

Umuryango urwanya malaria wa Malaria No More, wavuze ko guca malaria burundu “bisaba ikorwa n’itangwa ry’imiti mishya n’ingoboka [ubwunganizi]”.

Kandi ko leta igomba gukomeza gushora imari mu mishinga y’ubushakashatsi nk’uyu.

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *