Ubushakashatsi bwerekana ko ikigero cy’inda zivamo kirenga 40% ku bagore b’abirabura kurusha abandi

Ubuzima

Abagore b’abirabura bafite ibyago byinshi by’uko inda zivamo kurusha abazungukazi, nk’uko byerekanwa n’ubushakashatsi.

 

Nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Lancet ku bagore imiriyoni 4.6 batwite bo mu bihugu 7 bwerekana ko ibyago ku bagore b’abirabura biri ku kigero cya 43% kurusha iby’abazungukazi.

 

Ubwo bushakashatsi buvuga ko abagore bo mu Bwongereza bihanganishwa iyo inda ya mbere imaze kuvamo.

Kugeza ubu, abagore bajyanwa kwa muganga w’umuhanga iyo inda zivuyemo inshuro eshatu zikurikiranya.

Doreen Thompson-Addo ntiyigeze amenya igituma inda ze zivamo kenshi

Mu bihugu byinshi, harimwo n’Ubwongereza, nta mibare y’abagore inda zivamo ibigaragaza.

Ariko abahanga bagereranya ko

  • 15 % z’inda zivamo.
  • 1% mu bagore, bagerwaho n’ibyago by’uko inda zivamo kenshi.

Imwe mu mibare y’inda zivamo usanga iri hejuru, ariko ibi bigaterwa n’uko igihugu kimwe kimwe gifata icyo aricyo inda yavuyemo, ibyo nabyo bishobora guhera ku gipimo cyerekana ko umugore yasamye cyangwa igipimo ya echograpy(scan) cyerekana  uko umwana ari mu nda.

Icyo cyegeranyo(ubushakashatsi) cyerekana ko abagore inda zavuyemo, mu bwoko bwose, bagira ibyago byo kugira ingaruka z’igihe kirekire ku buzima bwabo, nk’ivura ry’amaraso, indwara z’umutima cyangwa ihungabana rikabije(depression).

Doreen Thompson-Addo n’umugabo we Reggie bahuye n’ibyago by’inda zavuyemo inshuro zirindwi.

Doreen yaravuze ati: “Igihe natwaraga inda ya mbere, nari byaranshimishije cyane”

“Nabibwiye inshuti n’umuryango, ntangira kwibaza amazina nzita uwo mwana, ntangira no gutekereza umunsi mukuru wo kwitegurira kubona umwana (baby shower). ”

Ariko hashize amezi abiri abwiwe ko yasamye, Doreen yahise atangira kuva amaraso nyuma inda ivamo.

Avuga ati: “Urumva bivugwa ko biba kenshi inda zivamo, ariko ntiwigera wibaza ko nawe byakugeraho”.

Doreen n’umukobwa we Arielle

Doreen, yaje kubyara umukobwa we Arielle mu 2017, inda ye ya mbere imaze kuvamo isomo ryonyine yakuyemo ni ” ukongera kugerageza”.

Hamaze hamaze kuvamo inda eshatu, yahise ajyanwa ku bitaro bikurikirana abo inda zimaze kuvamo kenshi, ariko ntiyigeze amenya icyatumye inda ze zigumya kuvamo kenshi.

Ni ibiki bituma haba ibyago byinshi by’uko inda zivamo?

  • Kuba ufite imyaka iri munsi ya 20 cyangwa hejuru ya 40
  • Kuba hari inda imaze kuvamo
  • Kuba ufite ibiro bike cyangwa byinshi cyane
  • Gukora amasaha menshi n’akazi k’ijoro
  • Kuba umwiraburekazi.
  • Itabi
  • Kunywa inzoga nyinshi.

Ni iyihe nama itangwa?

Ubushakashatsi bwa Lancet butanga inama :

  • gukurukirana umugore mbere yo gusama kugira yitegure mu buryo bwiza bwose bushoboka.
  • gupimisha inda kenshi kandi hakiri kare no kubona ubufasha kuva agisama.
  • gukoresha ibipimo byo mu ntantu (hakoreshejwe ubuhanga bwa ultra-sons) kugira barebe uburyo umwana ameze.
  • kureba ko imisemburo (hormones) imeze neza.
  • guterwa inshinge za aspirin na heparin zigabanya urugero rw’ibyago by’ivura ry’amaraso.
  • progresterone (imisemburo) ku bava amaraso iyo inda ikiri nto.

Aho bivuye: The Lancet

Ahanini ubwo bushakashatsi bwakorewe muri Suede, Finlande, Danmark, bimwe mu bihugu bike bikusanya imibare. Ariko n’amakuru yo mu bihugu nka Amerika, Ubwongereza, Canada na Norvege yarakoreshejwe.

Siobhan Quenby, umushakashatsi akaba n’uwungirije umuyobozi w’ikigo Tommy’s National Centre for Miscarriage Reasearch cyo muri Kaminuza ya Warwick avuga ati:

“Tuzi ko hari ibyago byinshi by’uko umugore w’umwirabura ashobora gupfa mu gihe atwite”.

“Narushijeho kubabazwa no kumenya kandi ko banafite ikigero kiri hejuru cy’ibyago by’uko inda zivamo”.

Abirabure bafise ibyago byinshi byo kurwara diabete y’ubwoko bwa kabiri hamwe n’indwara y’umutima, kandi izo uko ari ebyiri zongera ibyago by’uko inda zivamo.

Ariko umwarimu Quenby avuga ko abahanga bari gukora ubushakashatsi bwo kureba niba hari ibindi byago byo kugira izindi ngorane z’ubuzima, nk’ukugira ibibyimba muri nyababyeyi cyangwa indwara z’aho abasirikare b’umubiri birwanya bo ubwabo (maladies auto immunes), bishobora gusobanura ikigero kiri hejuru. Avuga ko ubundi bushakashatsi bukenewe byihutirwa.

Doreen avuga ko ibyo ubushakashatsi bibabaje.

”Iyo numvise iyo mibare, mpita nibaza niba hari impamvu z’ubusumbane zituma abagore b’abirabura bagira ibyago byinshi kurusha abandi.”

“Niba ari uko bimeze rero, hakenewe icyakorwa gikomeye kugira hakosorwe ubwo busumbane.”

Guhindura imibereho

Hafi 75% y’abagore inda zivamo, nyuma barasama bakabyara, ari nacyo gituma mu ruhande rumwe abashakanye kenshi bagirwa inama yo kongera kugerageza gushaka undi mwana, hatabayeho gushakisha ubundi buryo.

Source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *