Ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu abantu 56 bararohorwa

Ubuzima

Abantu 56 barohowe nyuma y’impanuka y’ubwato ,yabaye ku wa gatatu taliki 6 Mutarama i Kalehe, mu majyepfo ya Kivu. Indi mibiri itatu y’abayiburiyemo ubuzima irimo iy’abana babiri n’umugore nayo yabonetse. Abantu bagera kuri 20 baracyashakiswa, nk’uko byagaragajwe n’iperereza ryakozwe mbere.

Abashakashatsi bahise batangira gukora iperereza kugirango bamenye umubare nyawo w’abantu bari bari mu ubwo bwato.

Icyakora, ingingo za mbere z’iperereza zerekana ko ubu bwato bwari bumwe mu bwato bw’abarobyi butari bwemerewe gutwara abantu.

Ubwato bwarohamye ni ubwato bwavaga ahitwa i Luhihi mu karere ka Kabare. Bwari  butwaye abantu bagera kuri mirongo itandatu, aho berekezaga i Goma. Ibibazo byinshi byibazwa ku mpamvu nyayo yateye iyi mpanuka ntibiratangazwa.

Source: radiookapi.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *