Uganda Amatora 2021: Yibonye ku rupapuro rw’itora yavuze ko ari ‘ikintu gikomeye’

Politiki

Amaze gutora, umukandida w’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yavuze ko ari “ikintu gikomeye” kwibona ku rupapuro rw’itora.

Yari aherekejwe n’umugore we Barbie Kyagulanyi ku biro by’itora, biri hanze gato y’umujyi wa Kampala aho batoreye, hari imbaga y’abantu bamutegereje.

Perezida Museveni yatoreye mu burengerazuba mu gace k’icyaro aho akomoka anafite urugo.

Mu gihugu internet n’imbuga nkoranyambaga byarafunzwe mbere y’amatora, amakuru y’uko ari kugenda ntagera hose.

Ku mirongo y’itora, abaje gutora baganiriye na BBC i Kampala umwe yagize ati: “Mbere na mbere turashaka amahoro. Turasaba komisiyo y’amatora ko aya matora agenda neza.”

I Kampala hari umwuka w’ubwoba, umutekano wakajijwe n’abapolisi n’abasirikare, abaturage bamwe batinye kujya gutora nk’uko umunyamakuru wa BBC Catherine Byaruhanga abivuga.

Bobi Wine yavuze ko kwibona ku rupapuro rw’itora byasubije ibitekerezo bye mu nzu bita ‘ghettos’ yakuriyemo, mu cyaro, no ku nshuti ze.

Ati: “…kuri twebwe abo bose batigeze babona ko dushobora kugira icyo tumaze.

“Byanteye ishema no kwicisha bugufi, numvise kandi ari inshingano ikomeye kuri njye ariko nanone ari ikintu gikomeye ngezeho.”Amaze gutora, umukandida w’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yavuze ko ari “ikintu gikomeye” kwibona ku rupapuro rw’itora.

Aya matora yatangiye kuva saa moya ku isaha yaho, imirongo miremire y’abatora yabonetse mu bice bitandukanye by’igihugu, barahitamo umukandida umwe mu 10 bahatanira uwo mwanya.

Hamwe na hamwe havuzwe gukerererwa kw’ibikoresho by’amatora biba ngombwa ko abatora bategereza, nk’uko umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango uri i Kampala abivuga.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byabayemo urugomo ndetse hapfuye abantu babarirwa muri mirongo, biganjemo abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Perezida Museveni arashaka manda ya gatandatu nyuma y’imyaka hafi 35 amaze ku butegetsi.

Ibyavuye muri aya matora by’ibanze biratangazwa nyuma y’amasaha 48 nk’uko bivugwa na komisiyo ishinzwe amatora.

Source:BBC

 

Venuste Habineza/Muhuza.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *