Uganda barimo gukora iperereza ku gupfa kw’amafi muri Victoria

Ibidukikije

Abayobozi bo muri Uganda barimo gukora iperereza ku gupfa ku bwinshi kw’amafi yo mu kiyaga cya Victoria, ikiyaga cya mbere kinini muri Africa.

Abashinzwe uburobyi babujije abantu kurya ayo mafi ahubwo ko bayashingura.

Ntawuzi neza ingano y’amafi amaze gupfa uko angana, ariko amafoto yahererekanywe ku mbugankoranyambaga n’abantu baba hafi y’ikiyaga, yerekana ifi nyinshi zisutse ku nkengero.

Abategetsi ba Uganda bavuga ko atari uburozi bwatumye ifi zipfa

Ubwoko bw’ifi bita Nile perch, bushobora gukura bugapima kugera ku biro 100, kandi busanzwe buribwa cyane muri Uganda, nibwo bwibasiwe cyane.

Itangazo ry’urwego rw’igihugu rushinzwe ibidukikije ruvuga ko izo fi zishohobora kuba zicwa n’uko umwuka wo guhumeka- oxygene, wagabanutse mu mazi.

Ubwo bwoko bivugwa ko bumererwa nabi iyo uregero rwa oxygene rugiye munsi ya miligrama ebyiri(2mg) kuri ritiro y’amazi.

Amafi bita Nile perch araribwa cyane muri Uganda

Abayobozi bavuga ko iperereza ryimbitse rikomeje.

Ikiyaga Victoria gifite uruhare runini mu buzima bw’ibihugu bigisangiye aribyo Uganda, Kenya na Tanzania.

Source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *