Uganda: Dominic Ongwen wa LRA yahamijwe ibyaha 61 na ICC

Ubutabera

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi rwahamije ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu

 

Abacamanza bavuze ko basanze ahamwa n’ibyaha 61, harimwo ibyo kwica, kwica urubozo, gufata ku nguvu n’ubuja bufatiye ku gitsina. Abaye umwe mu bayobozi ba  LRA uciriwe urubanza nuru rukiko

 

Ongwen yari akiri umwana ubwo yajyanwaga n’abagwanyi b’uwo mutwe nyuma aza kuba umwe mu bawuyoboye.

Bikaba bishoboka ko ashobora gukatirwa gufungwa burundu

 

Umutwe wa LRA, uyobowe na Joseph Kony, wateje intambara mu bihugu bitanu byo mu karere ndetse no burasirazuba bwo hagati ku mugabane w’afrika

Dominic Ongwen yafatiwe muri Republique Centre Africaine mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere mu 2015, hakaba hashize imyaka 10 ICC isohoye impapuro zo kumufata

Umukuru wa LRA, Joseph Kony, we kugeza ubu akaba atarafatwa

Dominic Ongwen yabwiye umucanza ko nawe yajyanwe

n’uyu mutwe wa LRA akiri umwana muri Uganda akaba yavuze ko iki gihe yarafite imyaka 14 gusa ubwo yinjizwaga mu gisirikare.

SOURCE:BBC

Venuste Habineza/Muhuza.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *