Uganda irashinja Amerika kugerageza guhungabanya amatora

Politiki

Umuvugizi wa reta ya Uganda, Ofwondo Opondo, yashinjije Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugerageza ”guhungabanya amatora”, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Uwuhagarariye Amerika muri Uganda, Natalie Brown, ku wa mbere yabujijwe kujya kureba utavuga rumwe na leta, Robert Kyagukanyi azwi cyane nka Bobi Wine, mu rugo rwe mu murwa mukuru Kampala.

”Ibyo yagerageje gukora ni ukwivanga mu buryo bweruye mu bibazo by’imbere muri Uganda, cyane cyane amatora, guhungabanya amatora yacu n’ishyaka ry’abenegihugu,” nk’uko Opondo yabibwiye Reuters.

Abashinzwe umutekano bakikije urugo rwa Bobi Wine

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika, ku wa mbere yasabye ko haba ”iperereza rikwiye, ryigenga, ryizewe kandi ridafite aho ribogamiye” ku ”byegeranyo byinshi kandi byizewe” by’ibitarumvikanweho byaranze amatora rusane aherutse kuba muri Uganda.

Prezida Yoweri Museveni, usanzwe umaze imyaka hafi 35 ayobora Uganda, niwe yatangajwe ko yatsinze ayo matora. Agiye kuyobora icyo gihugu manda zigera kuri esheshatu. Ahakana ko nta buriganya bwabaye muri ayo matora.

Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi, waje ku mwanya wa kabiri mu majwi, yanze ibyavuye muri ayo matora.

Prezida Yoweri Museveni niwe yatangajwe ko yatsinze afite amajwi 58.64 %

Itangazo rya Ambasade ya Amerika, rivuga ko urugendo rwa ambasaderi Natalie Brown kwari ukujya kureba uko ”ubuzima n’umutekano bya Kyagulanyi byifashe, bivuye kuko amaze igihe adashobora kuva iwe mu rugo, aho abashinzwe umutekano bakikuje urugo rwe”.

Bobi Wine avuga ko n’ubu urugo rwe rugikikijwe n’abashinzwe umutekano, akaba atemerewe gusohoka.

Bobi Wine yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 34.83%,ariko ntiyemera ibyavuye mu matora

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ambasaderi asanzwe ”abonana n’abafise uruhare muri poritike muri Uganda” mu ntumbero y’inshingano z’ibikorwa by’abahagarariye ibihugu.

Ambasade ya Amerika igira iti:

”Dusabye Leta ya Uganda kwubahiriza uburenganzira n’ubwigenge bw’abenegihugu bayo, burimwo ukwishyira ukizana mu gushikiriza icyo batekereza, mu kugira inama no gushikiriza amakuru nk’uko biri mu mabwiriza shingiro ya Uganda”.

Amatora rusange yabaye muri Uganda ku wa kane ushize. Umwanya w’umukuru w’igihugu wahatanirwaga n’abantu 11 harimo usanzwe ayobora icyo gihugu Yoweri Museveni w’imyaka 76.

Ukomeye cyane mu bo bahiganwaga yari Robert Kyagulanyi, umuhanzi akaba n’umunyepolitike w’imyaka 38.

Bucya haba amatora, internet n’imbugankoranyambaga byarahagaritswe hashira iminsi ine bigifunze. Mu gihe cyo kwiyamamaza habaye imvururu n’ubwicanyi bwibasiye cyane cyane abatavuga rumwe na Leta.

Source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *