Umubyeyi yakwibagirwa umwana we ariko Uwiteka ntwabwo yakwibagirwa -Jean Paul

Iyobokamana

Ntibarikure Jean Paul umwe mu bahanzi bakinjira mu muziki, akaba ari n’umwe mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ukorera umuziki we mu Ntara y’amajyepfo by’umwihariko mu karere ka Huye, avuga abantu bakwirengagiza umubyeyi yakwirengagiza umwana we ariko Imana itakwibagirwa.

Imwe mu ndirimbo yakoze  ni iyitwa “Aho wankuye  Mwami” igira ati “abantu bakwirengagiza, umubyeyi yakwirengagiza umwana we, ariko Imana ntiyakwibagirwa.”

Jean Paul avuga ko yatangiye ibijyanye no guhanga indirimbo mu mwaka wa 2018 aho yaramaze kuva mu buzima bugoye bwo kuba mu muhanda dore ko kuri we ubuzima bwari bugoye, kuko kuba umwana wo kumuhanda usanga hari byinshi uhura nabyo bituma ushobora kwiheba.

Avuga kuba yarahisemo kuririrmba ariko ubutumwa bwe akabucisha mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ari uko Imana yamukuye mu muhanda, aho atagiraga aho kuryama ariko Imana ikaza ku mufasha akabona abaterankunga bamufashije kubona icumbi.

Ntibarikure, agaragaza ko n’ubwo nta mafaranga arakura muri muzika ariko intego ye, ari ukuririmba no kwamamaza ubutumwa bwiza n’imirimo Uwiteka agenda akorera abantu be.

Jean Paul ashimira cyane Imana imubashisha gukora umurimo wayo atiganda, aho avuga ko kuba mayibobo ariko bikarangira ari wowe utanze ubutumwa bwiza byerekana urukundo Imana ikunda abantu bayo. Kugeza ubu akaba amaze kugeza ku bihangano birenga 12 gusa akaba ntanakimwe arakorera amashusho, kuko ubushobozi butaraboneka ariko akavuga ko uko azajya agenda abona ubufasha n’amashusho azajyenda ayashyira ahagaragara.

Zimwe mu ngamba afite avuga ko ari ukwagura umuziki we ukagera ku bantu benshi kandi ukabasha no kurenga imbi akava mu gukorera mu Ntara akajya no mu mujyi, ibyamufasha gukomeza kwagura impano ye. Kuri ubu bimwe mu bihangano bye bikaba biboneka kurukuta rwa Youtube mu buryo bw’amajwi.

Venuste Habineza/Muhuza.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *