Umuganura ni umunsi rukumbi twizihiza mu ireme ry’abo turibo – Hon. Bamporiki

Umuco

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ivuga ko Umuganura  ari Umunsi rukumbi twizihiza mu ireme ry’abo turibo, Umunsi ubumbatiye iby’ubutwari twarazwe, Umunsi tuganuzwa, tukaganuza.

Umuganura, ni umunsi mukuru ukomeye wahozeho mu muco Nyarwanda kuva mu myaka yo hambere kugeza ubu, aho wizihizwa bishimira umusaruro wagezweho uwo mwaka, umunsi ngaruka mwaka wizihizwa buri wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, bakaganuzanya basangira ibyo bejeje n’ u Rwanda, inshuti n’ abavandimwe. Ni umwanya wo gufata ingamba zo kongera umusaruro w’ibibateza imbere ndetse n’ibiteza imbere u Rwanda.

Hon. Bamporiki Edouard, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko Umuganura  ari Umunsi rukumbi twizihiza mu ireme ry’abo turibo, Umunsi ubumbatiye iby’ubutwari twarazwe, Umunsi tuganuzwa, tukaganuza.

Ati ”Umunsi rukumbi twizihiza mu ireme ry’abo turibo. Umunsi ubumbatiye iby’ubutwari twarazwe. Umunsi udutera ishyaka ngo ubutaha twirate ibigwi. Umunsi tuganuzwa, tukaganuza. Umunsi wateraga intwari z’aha ishema. Umuganura ni Rudasumbwa mu byo twizihiza.”

Insanganyatsiko y’uyu mwaka igira iti “Umuganuro, Isooko y’Ubumwe n’Ishingiro ryo kwigira”. Aho uyu mwaka wizihijwe uyu munsi taliki ya 06 Kanama, 2021. Ni umunsi wubahirijwe mu ngo usangirwa n’abagize umuryango, mu rwego kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kibasi u Rwanda ndetse n’isi kuva mu mpera z’umwaka wa 2019.

Umuganura ni iki?

Inteko y’Umuco iviga ko ijambo “Umuganura” rikomoka ku “Kuganura” bisobanuye kurya cyangwa kunywa ku musaruro bwa mbere. Uwo musaruro umuntu yashoboraga kuwusangiza abandi baba abavandimwe, inshuti n’abaturanyi; icyo gihe icyo gikorwa kikitwa “Kuganuza”.

Ni izihe ndangagaciro dusanga mu “Umuganura”?

Mu kwizihiza umuganuro dusangamo ingangagaciro zo gukunda igihugu, ubupfura, gukunda umurimo n’ubumwe. Izi ndangagaciro zifasha kurema umunyarwanda nyawe, abakurambere bitaga Umunyarwanda w’umutima, utuma abanyarwanda barangwa no gutabarana, gufatanya, gusabana, kwizerana no kujya inama, kubana no kugira ubucuti, ariko cyane cyane kugira ubuntu.

Amafunguro gakondo(Photo: Intenet)
Photo: (Internet)
Photo: (Internet)
Photo: (Internet)
Photo: (Internet)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *