Umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare uri hafi kuzura

Ubukungu

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Ministry of Infrastructure) ivuga ko umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare ureshya n’ibilometero 124.3km, abaturage bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uzaba warangiye muri uyu mwaka wa 2021.

Uyu muhanda witezweho ko uzihutisha ubuhahirane mu Karere ndetse ukoroshya n’ingendo.

Umuhanda w’agace ka Base-Rukomo ureshya n’ibirometero 51 (51Km) wo wamaze kurangira, naho uw’agace ka Rukomo-Nyagatare ureshya n’ibirometero 73.3 (73.3Km) wo ugeze kuri 83%.

Imihanda yubatswe muri Nyagatare, nka kamwe mu Turere dutandatu twunganira umujyi wa Kigali, ni kimwe mu biteza imbere ubucuruzi n’imiturire, bikongera n’umusaruro.

Muri gahunda y’iterambere rirambye, u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo nk’inkingi ya mwamba mu kwihutisha iterambere.

Photo(Ministry of Infrastructure)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *