Umuhanda Kigali – Huye – Nyamagabe – Rusizi ntukiri Nyabagendwa

Ibidukikije

Polisi y’uRwanda yatangaje ko umuhanda Kigali – Huye – Nyamagabe – Rusizi utari Nyabagendwa, nyuma yaho wangijwe n’imvura nyinshi yaraye iguye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 02 Ugushyingo, 2021.

Polisi y’uRwanda, ibinyujije ku rukuta rwayo Twitter, ivuga ko kubera imvura nyinshi yaguye, umuhanda Huye – Nyamagabe wangirikiye mu Murenge wa Gasaka, bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ukaba utari nyabagendwa.

Iti” Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yaguye, umuhanda Huye – Nyamagabe wangirikiye mu Murenge wa Gasaka bityo umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi ntabwo ari nyabagendwa.”

Kuri ubu, abagenzi bava i Nyamagabe bari kwambuka n’amaguru, bakajya mu modoka zibategerereje hakuno, hanyuma abari mu zo hakuno na bo, bakagenda mu zari zizanye abaturutse i Nyamagabe, nk’uko umwe mu bakorera i Nyamagabe utuye i Huye wahanyuze mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021 yabitangarije Kigali Today.

Abakoreshaga uyu muhanda baragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

Polisi y’uRwanda, irihanganisha abahuye n’izi mbogamizi, mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa.

Polisi y’uRwanda yatangaje ko umuhanda Kigali – Huye – Nyamagabe – Rusizi utari Nyabagendwa, nyuma yaho wangijwe n’imvura nyinshi yaraye iguye
Ubu abagenzi bava i Nyamagabe bari kwambuka n’amaguru, bakajya mu modoka zibategerereje hakuno hanyuma abari mu zo hakuno na bo bakagenda mu zari zizanye abaturutse i Nyamagabe

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *