Umuhanzi Bucumi yatangaje italiki agiye kumurikaho Album y’indirimbo ze

Iyobokamana

Umuhanzi Bucumi Joseph uririmba indirimbo zihimbaza Imana, agiye kugaragariza abakunzi be umuzingo w’indirimbo ze wa mbere ugizwe n’indirimbo 13 (Album), aho afite uyu muhango wo ku Cyumweru taliki ya 20 Kamena 2021.

Bucumi, umugabo wubatse ufite umugore umwe n’abana batatu, wabonye izuba mu mwaka 1987, ni umukozi w’Imana ukora ibwirizabutumwa, umuhanzi n’umuririmbyi w’indirimbo zaririmbiwe Imana.

Kugeza ubu Bucumi amaze gusohora indirimbo zigera kuri cumi n’eshatu (13) ziri ku muzingo (Album) ye ya mbere agiye kugaragariza abakunzi be aho afite umuhango wo kuyigeza ku bakunzi ku cyumweru taliki ya 20 Kamena 2021.

Ati” Maze gusohora indirimbo zigera kuri cumi n’eshatu (13) ziri ku muzingo (Album) yange ya mbere ngiye kugaragariza abakunzi bange aho mfite umuhango wo kuyigeza ku bakunzi bange ku cyumweru taliki ya 20 Kamena 2021.”

Iki gitaramo kikazabera kuri Paruwasi ya Kansi mu karere ka Gisagara, anatangiza umushinga wo gukorera amashusho indirimbo ze.

Uyu muhanzi avuga ko ubusanzwe atavukanye impano y’ubuhanzi, ko ari impano ije vuba, kuko yaje muri 2019, ubwo Imana yamuhaga iyo mpano.

Yasohoye indirimbo za mbere ebyiri muri Werurwe 2020, kandi intego yo guhabwa iyo mpano, kwari ukugira ngo abashe kugeza ubutumwa kure aho we atabasha kugera, kuko n’ubusanzwe akora umurimo w’ivugabutumwa.

Ati “Impano y’ubuhanzi yaje vuba sinayivukanye, ni Imana yayimpaye muri 2019. Ibyo byose kwari ukugira ngo mbashe kugeza ubutumwa kure njye ntabasha kugera, maze abanyabyaha bahindukire bakorere Imana.”

Bucumi kandi akomeza avuga ko inzira zitoroshye yanyuzemo no kuba yarahawe impano yo guhanga no kuririmba n’Imana akuze, umuhanzi aho avuga ko urugendo rugikomeje n’ubwo rukomeye, ariko ko asaba abantu kumushyigikira mu muziki we.

Imbogamizi akunda guhura nazo, ni uburyo bwo kugeza ibihangano bye mu bitangazamakuru binyuranye kugira ngo ubutumwa bubashe kugera kuri benshi. Indi mbogamizi ahura nayo, ngo ni ikibazo cy’ubushobozi, kugira ngo umuntu abashe kubona uburyo bwo gukorera mu nzu zitunganya umuziki zikomeye (Music studio Production), no gukora amashusho meza, ndetse no kutagira abababa hafi ye.

Ati “kugeza ubu nagiye mpura n’imbogamizi zitandukanye, by’umwihariko izo kubura uko ngeza ibihangano byange mu bitangazamakuru bitandukanye, kugira ngo ubutumwa  bugere kure. Ikindi kandi ubushobozi ni buke, ku buryo kuba najya gukorera mu nzu zitunganya umuziki zikomeye bitanyorohera.”

Gusa ngo ikintu gikomeza kumuha imbaraga ntacike intege, ngo ni uko Imana imushyigikiye, ndetse akaba abona ko hari benshi bari kugenda bamukunda, kuko mu maza ye, yatangiye abona abantu batamwumva cyangwa se batamushyigikiye, cyane ko ari ibintu atari asanzwe akora, ngo babe babimuziho. Ikintu ngo atakwirengagiza ni uko, Imana yamuhaye iyo mpano akuze, yizera ko hari icyo imugambiriyeho kandi kitari kibi.

Iyi mpano hayawe akuze kandi, yizera ko ayifitemo inyungu mu buryo butandukanye, harimo kuba yabigiriramo umugisha mu buryo bw’umurimo w’Imana, ndetse no mu buryo bwo muri iyi si muri rusange, akaba yabona ibimuteza imbere mu buzima busanzwe.

Umuhanzi Bucumi, akaba asaba abantu bose kumushyikira mu bikorwa bye bya muzika bya buri munsi, akaba yashyigikirwa mu murimo akora wo kugeza ubutumwa bwiza hirya no hino we atabasha kugeza mu buryo bworoshye.

Ibihangano bye kugeza ubu, ukaba wabisanga kuri Channel ye ya YouTube yitwa” Bucumu Joseph”. Abashaka nabo kuba baganira nawe bakaba bamugira inama cyangwa se n’ubundi bufasha bwose bamuha, bamusanga ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho kuri Facebook yitwa “Bucumi Josepf”, kuri Instagram ni “Josepf Bucumi”, ndetse no kuri WhatApp 0785585655.

Bucumi Joseph akaba akorera umurimo w’Imana mu Karere ka Gisagara, muri Paruwasi ya Kansi. Afite umuhango wo kumurika umuzingo we wa mbere w’indirimbo 13, uzaba ku cyumweru taliki ya 20 Kamena 2021. Ariko kandi ngo aracyafite indirimbo nyinshi atarasohora, akaba ateganya kuzisohora mu minsi iri imbere.

Umuhanzi Bucumi Joseph avuga ko azamurika Album ye ku Cyumweru taliki ya 20 Kamena 2021

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *