Umutingito wo muri Haiti: Inkubi y’umuyaga Grace yabangamiye ibikorwa by’ubutabazi

Ibidukikije

Ibikorwa by’ubutabazi byakurikiye umutingito w’isi wibasiye Haïti ku wa gatandatu byakomwe mu nkokora n’imvura nyinshi yatewe n’inkubi y’umuyaga wiswe Grace.

Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo, basigaye nta hantu bafite ho kuba nyuma y’uwo mutingito (nyamugigima mu Kirundi), byabasabye gufata icyemezo niba baguma aho babaye bari bitwikiriye iby’amaburakindi cyangwa bakarwimesamo bagasubira kwikinga mu nyubako zangijwe n’umutingito.

Abantu batari munsi ya 1,419 ni bo bazwi ko bapfiriye muri uwo mutingito wari ku gipimo cya 7.2.

Abantu barenga 6,900 barakomeretse, naho abandi batazwi umubare baracyaburiwe irengero.

Abakora ubutabazi mu mujyi wa Les Cayes basiganwa no gushakisha ababa barokotse umutingito mbere yuko haduka inkubi y’umuyaga Grace

Ku wa mbere, abakora ubutabazi bajagajaze mu byasenyutse bagerageza gushakisha ababa barokotse uwo mutingito, mbere yuko imvura nyinshi igwa, igashyira icyondo mu kazi bari barimo, bigatuma birushaho kugorana gushakisha abashobora kuba barokotse.

Kuri uyu wa kabiri, ku isaha ya saa mbili za mu gitondo (8h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi, ni bwo umuyaga Grace – wazamuwe ugashyirwa mu cyiciro cy’imiyaga ikomeye uvuye ku woroheje – wari uri mu burengerazuba bw’umujyi wa Les Cayes uhuha werekeza mu burengerazuba ugana muri Jamaica, nkuko bivugwa n’ikigo cy’Amerika kigenzura imiyaga, US National Hurricane Center (NHC).

Mbere yaho, ikigo NHC cyari cyagereranyije ko umuyaga Grace ushobora guteza amazi y’imvura agera kuri santimetero (cm) 25 mu karere kaba kashegeshwe kurusha utundi. Hari ubwoba ko umwuzure ukomeye ushobora guteza inkangu.

Kuri Twitter, ikigo cya Haïti cyo guhangana n’ibiza cyashishikarije “abaturanyi beza bafite ikirere kitahuye n’ikibazo” gufasha mu gucumbikira abataye ingo zabo.

Amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Haïti asa nkaho ari yo yashegeshwe cyane n’umutingito kurusha mu bindi bice, cyane cyane mu nkengero z’umujyi wa Les Cayes.

Ingo, insengero n’amashuri, ni zimwe mu nyubako zapfunyapfunywe n’umutingito. Ibitaro bimwe byarengewe ubushobozi ndetse bisigara bicyeneye imiti n’ibindi bikoresho mu gihe byari bigowe no kuvura abakomeretse.

Uyu mutingito wo ku wa gatandatu wongerereye ibibazo iki gihugu gisanzwe kirimo ibya politiki byatewe n’iyicwa rya Perezida wacyo mu kwezi gushize.

Minisitiri w’intebe Ariel Henry, uri ku butegetsi kugeza hashoboye gukorwa ayandi matora, yatangaje igihe cy’ibihe bidasanzwe kizamara ukwezi, anashishikariza abaturage “kugaragaza ubufatanye”.

Mu myaka ishize, Haïti yibasiwe n’urukurikirane rw’ibiza, birimo n’inkubi y’umuyaga Matthew mu 2016.

Umutingito wa mbere wishe abantu benshi cyane muri Haïti ni uwo mu 2010 wishe abarenga 200,000 ukanangiza byinshi mu bikorwa-remezo, ndetse ukajegajeza ubukungu bw’iki gihugu gisanzwe ari cyo cya mbere gicyennye cyane ku mugabane w’Amerika.

Src: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *