Umwanditsi w’inkuru “Ubuzima bwa Muhoza” igeze aharyoshye yavuze icyamuteye kuyandika.

Imyidagaduro

Umwanditsi w’ inkuru mpimbano “Ubuzima bwa Muhoza”, Eric RUGERINYANGE, usanzwe ari umwanditsi, akaba ari na we wanditse iyi nkuru, avuga ko icyatumye yandika iyi nkuru, ari mu rwego rwo kwerekana ko ibibazo byose umuntu yacamo ariko afite intego runaka mu buzima bwe, byanze bikunze aba ashobora kuyigeraho.

Muri iyi nkuru “Ubuzima bwa Muhoza” ivuga ku mubyeyi witwa Muhoza Madeleine w’imyaka 33, aho aba abara inkuru bwite y’ubuzima bwe aba yarabayemo, agaragaza inzira y’inzitane yaciyemo ngo abe umuganga, inzozi aba yaragize kuva mu bwana bwe.

Rugerinyange, kuri ubu uri n’umunyamakuru wa Radio Salus, avuga ko ajya kuyandika, yabanje kwitegereza inzitizi urubyiruko ruhura na zo muri ubu buzima kandi mu by’ukuri hari intego ruba rufite.

Ati: ” Iyi nkuru “Ubuzima bwa Muhoza” njya kuyandika, nabanje kwitegereza inzitizi urubyiruko duhura na zo muri ubu buzima kandi mu by’ukuri hari intego tuba dufite, ndavuga nti nshobora kwandika inkuru izaza imeze nk’iduhumuriza, idutera imbaraga cyane ko na Leta yacu iba idushyigikiye”.

“Ubuzima bwa Muhoza”, ni inkuru mpimbano iri mu buryo bw’amajwi, ica ku rubuga rwa You Tube rwitwa INKURU Z’UBUZIMA buri wa Kane.

Umwanditsi w’ inkuru mpimbano “Ubuzima bwa Muhoza”, Eric RUGERINYANGE

Kuri ubu, “Ubuzima bwa Muhoza” igeze ku gace ka 18, aho ku wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021, hazasohoka agace ka 19.

Eric RUGERINYANGE kandi uretse “Ubuzima bwa Muhoza”, yanditse n’izindi nkuru zitandukanye zirimo iyitwa “Inkuru ya Fred na Anitha” itambuka kuri Radio Salus, ivugira ku mirongo ya 97. 0 FM na 101.9 FM, buri wa Gatandatu saa 06h05′ za mugitondo na buri wa Mbere saa 08h40′ za nijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *