Waruzi ko umutobe wa karoti ufasha kongera amaraso mu mumubiri ugatuma ubona neza?

Ubuzima

 

Umutobe wa karoti ugira amabara meza kandi ugatanga intungamubiri iyo wawunyweye iwawe. Ikirahure cyawo gitanga imirire y’agaciro n’uburyohe bwiza ku muburi wawe

Amateka atubwira ko karoti yatangiye guhingwa nibura mu myaka 1700 ishize mu bice vitandukanye bya Aziya Uburayi na Africa ndetse na Amerika aho kugeza ubu Amerika ariyo iza ku mwanya wa mbere mu guhinga Karoti.

Karoti ya orange n’umutobe wayo karoti bikungahaye kuri beta-karotene na vitamine A. Ikirahuri kimwe  cy’umutobe wa karoti gifite hafi 800% by’ibisabwa buri munsi byo gufata vitamine A hamwe na mg 16 za beta-karotene.

Inyungu Z’umutobe wa Karoti ku buzima

Karoti yuzuyemo beta-karotene na vitamine A, antioxydants ikomeye ifasha kurinda selile zawe kwangirika no kugabanya ibyago byindwara zimwe na zimwe.

Umutobe wa karoti urashobora kandi:

Gusha amaso yawe kureba neza. Karoti izwi cyane kubijyanye n’ubuzima bw’amaso. Aho harimo Carotenoide nka lutein na zeaxanthin izi ni ingirakamaro cyane cyane kurinda lens na retina no guhagarika urumuri rwangiza amaso. Beta-karotene iboneka muri karoti nayo ni nziza mugufasha amaso muri rusange no kurinda urumuri rwa ultraviolet.

Gufasha umutima wawe gutera neza. Kurya karoti bishobora kugabanya amahirwe yo guhura n’ibibazo by’umutima. Karoti irimo vitamine E hamwe na antioxydants, zishobora gufasha kugabanya urugero rwa cholesterol, kugabanya umuvuduko w’amaraso, no kugabanya ingaruka ziterwa na aterosklerose n’indwara z’umutima.

Kugira ngo wishimire ibyiza by’umutobe wa karoti utiriwe unywa cyangwa ngo urye ibindi bintu birimo vitamine A cyane cyangwa beta-karotene, unywe bitarenze igice cyikirahure ku munsi.

Sourece: www.webmd.com

DORE VIDEO IKWEREKA UKO WATEGURA UMUTOBE WA KAROTI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *